Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique yabwiye abaturage ko guhabwa serivisi nziza ari uburenganzira bwabo yibutsa abayobozi b’inzego z’ibanze kuzirikana gushyira iterambere ry’umuturage ku isonga.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, kigaruka ku mitangire mibi ya serivisi, yanatumye hirukanwa Komite Nyobozi y’Akarere ka Kayonza mu minsi ishize.
Minisitiri Habimana yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze gutanga serivisi nziza nk’inshingano kuko atari impuhwe baba bagiriye umuturage, ahubwo aribyo akwiye.
Ati “Guha serivisi nziza umuturage ntabwo ari ukumugirira impuhwe, ni ukumuha icyo akwiriye, ni ukumuha ibyo dusabwa kumuha ni ukumukorera ibyo dusabwa kumukorera.”
Yashishikarije abayobozi b’inzego z’ibanze kwegera umuturage, kumwakira neza, kutamusiragiza no kumusobanurira mu gihe hari impamvu runaka yatuma serivisi yifuzaga itabasha guhita itangwa ako kanya.
Yanabasabye kubafasha kugera ku zindi nzego no kubona ibyo basabwa ngo babone serivisi aho kubibatuma ngo basiragire
Ati “Niba hari n’izindi ntambwe yagombaga gutera ajya mu bindi bigo gushaka ibyangombwa, amakuru runaka, kugirango babe ari bo babimukorera bamubarize ayo makuru umuturage abashe kubona serivisi yihuse abashe gukomeza akazi ke.”
Minisitiri Habimana yibukije abaturage ko bafite uburenganzira bwo guhabwa serivisi nziza n’Ubuyobozi bitagenda bityo bakitabaza n’izindi nzego.
Ati “Serivisi nziza ni uburenganzira bwawe, igihe udahawe serivisi nziza ufite uburenganzira bwo kubaza impamvu. Ufite n’uburenganzira bwo kubaza no ku rundi rwego rwisumbuye ukabaza ikibazo kijyanye na serivisi nziza utahawe. Ntabwo ukwiye kwihanganira serivisi itari nziza.”
Minisitiri Habimana yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza ifata umwanzuro wo gusezerera Komite Nyobozi y’Akarere, ari uko yasanze abaturage bari bakomeje kugaragaza ko serivisi bahabwaga zitari zibanyuze.
Ibi bigaragaza uburyo ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi cyahagurukiwe ndetse ababigaragaraho bakabiryozwa.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru ku wa 27 Ugushyingo 2025, abajijwe ku cyo avuga ku nzego zimwe za leta n’izabikorera bagitanga serivisi mbi , yavuze ko abatanga serivisi mbi bagomba kubikosora.
Ati “Abo batanga serivisi mbi, bagomba kwiga kubwirwa kunoza serivisi batanga. Abanyarwanda muri rusange, mukwiye kwanga guhabwa serivisi mbi ukayishyurira, ukagenda utanavuze. Hoya, ugomba kubyanga. ”
Perezida wa Repubulika avuga ko serivisi mbi ari ikintu kitagomba kwihanganirwa ndetse nababikora bagakurikiranwa.
Ati ”Ni ikibazo kinini, mujye mukivuga,mukiganire. Serivisi mbi ikwiye kwangwa ,ikavugwa,ikanengwa, abayitanga bagakurikiranwa.”
Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) mu mwaka wa 2025, bwagaragaje ko imitangire ya serivisi inoze yasubiye inyuma kuko yavuye kuri 75,79% igera kuri 71,73%.





