Icuruzwa ry’abantu ni kimwe mu bibazo bihangayikishije Isi. Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Kurwanya Ibiyobyabwenge n’Ibyaha UNODC, igaragaza ko ku mwaka abarenga miliyoni 27.6 bacuruzwa bakajyanwa gukoreshwa imirimo y’agahato n’ibindi bikorwa aho byinjiriza ababikora asaga miliyari 236$.
Mu Rwanda naho ikibazo cy’ubucuruzi bw’abantu gikomeje gufata indi ntera kuko imibare y’abagurishwa mu mahanga ikomeje kwiyongera nk’uko bigaragazwa n’inzego za leta.
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yagaragarije Inteko Nshinga Amategeko ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu gihangayikishije cyane aho yavuze ko kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Werurwe 2026, hari hamaze kugarurwa abantu 289 bari baracurujwe mu bihugu bitandukanye.
Muri bo harimo 101 bakuwe muri Cambodia, 58 bakuwe muri Laos, 31 bakuwe muri Myanmar na 99 bakuwe muri Oman.
Umwe mu bagiye hanze babwiwe ko agiye mu kazi ko kwitaba abantu mu kigo cy’itumanaho muri Thailand yabwiye RBA inzira y’umusaraba yanzuzemo aho yahuriyemo n’ibibazo bitandukanye birimo gukubitwa, iyicarubozo ndetse n’ibindi byaganisha ku rupfu.
Uyu musore yagiye hanze yarasezeranyijwe akazi muri Thailand mu kanya nk’ako guhumbye bamubwira ko agiye muri Myanmar kuko ari iyo sosiyete yari agiye gukoramo ikorera.
Yatangiye agira ati “ Tuvugana mbere bari bambwiyeko kompanyi yabo ikorera mu murwa mukuru noneho mbona barampinduye bambwira ko ngiye kujya mu cyaro, rwari urugendo rw’iminota 50 mu ndege. Nabonye ntakundi ndakomeza ndavuga nti wasanga ariho bakorera bampa umushoferi uraza kumfata kuru hoteli ansubiza ku kibuga cy’indege cya Bangkok ni ho nafatiye indi ndege injyana ku kindi kiri Mae Sot”. Mu kuhagera bafotoye akantu kariho imibare Barambwira ngo ningera Mae Sot hari undi muntu uraba ufite izi nimero uraza kumfata.”
Yavuze ko urugendo ruva Mae Sot rujya aho yari yabwiwe ko agomba kujya gukorera rwari rurerure cyane kuko rwafashe hagati y’amasaha atandatu n’arindwi ndetse muri uko kugenda bagendaga bahindura imodoka bakamushyira mu yindi bitangira kumutera urujijo.
Ati “ Twageza ahantu tuva mu modoka umushinwa anyereka ibimenyetso by’uko twahageze ariko aho twari tugeze wari umurima gusa ntanzu narindi kuhabona”.
Yavuze ko nyuma yaje guhura n’abari baje kumutegereza ku mugezi uhuza Thailand na Myanmar aho akazi yari agiye gukora kari ubutekamutwe bwifashisha ikoranabuhanga nyamara we yaravuye mu Rwanda abwiwe ko agiye kujya yitaba telefone z’abasaba ubufasha muri “call center”.
Yakomeje agira ati “ Kugera ahongaho bampaye kujya nkora ibijyanye no kujya mvugisha abantu mbatuburira urukundo ‘Dating romance’ bampa impapuro ziriho ibintu bipanze nzajya mbwira abantu kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu byabaga byanditse kandi ngomba kubigenderaho. Iyo nakoraga ikosa muri iyo nyandiko ‘script’ nkagira ibyo nibagirwamo cyangwa nongeramo byabaga ari ikibazo gikomeye kuko mafiya w’umushinwa yashakaga ubikore nk’uko yabipanze.”
Yavuze ko bitewe n’uburambe buke, yagiye atangira gukora amakosa kandi buri kosa ryabaga rifite ibihano bikakaye.
Yagize ati “Kuko ntarimbimenyereye natangiye kujya nkoramo amakosa nkakubitwa nkahabwa ibihano hari ibyari byarashyizweho; bakaguhagarika ku zuba amasaha menshi ndetse bakanaguhagarika ku misumari. Njyewe banjyanye mu cyumba kitabona mpagaraga ku misumari amasaha arenga ane.”
Nyuma y’amazi ane ari muri iryo curaburindi yaje kwimurwa ajyanwa ku cyicaro gikuru cy’icyo kigo yakoreraga ari naho yaje gusaba uwari umuyobozi mukuru wacyo ko bamurekura agataha n’ubwo yabonaga bisa nk’ibidashoboka. Nyuma yaje kwemererwa atangira gushaka ibyangombwa bimusubiza mu Rwanda ari nabwo yisanze mu kigo cya gisirikare muri Myanmar.
Ati “ Imodoka mu kwinjira imbere ntangira kubona ni mu kigo cya gisirikare njyeze imbere nabonye abandi narinziko batashye mu bihugu byabo bakiri aho ibyo byahise binyereka ko gutaha atari vuba.”
Yavuze ko kugira ngo abone ubutabazi bumukura muri icyo kigo byamutwaye amezi atanu ari nabwo Ambasade y’u Rwanda mu Buyapani ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira IOM, baje kumuha ubutabazi arataha.
Yasoje atanga ubutumwa n’inama ku bantu barangirwa akazi ko kujya gukora i mahanga ko bakwiye gushyiramo ubushishozi bakabanza kugisha inama kandi bakamenyesha abo mu miryango yabo ndetse no kubwira ubuyobozi ibihugu bagiyemo n’icyo bagiye gukora mu rwego rwo korohereza abazaguha ubufasha mu gihe habaye ikibazo.
Icyaha cyo gucuruza abantu gifatwa nk’icyaha kibasira inyokomuntu aho uwagihamijwe n’inkiko ahanishwa igihano gikomeye kurusha ibindi bitewe n’igihugu. Ni ukuvuga ko yicwa cyangwa agafungwa burundu.
Mu Rwanda mu myaka itatu abantu 54 bahamijwe ibyaha by’icuruzwa ry’abantu ndetse barabihanirwa aho muri bo harimo 24 bagihamijwe mu 2023, 18 bo mu 2024 na 12 bagihamijwe mu 2025.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka DGIE, rwagaragaje ko mu mwaka wa 2025 hagaruwe abana 45 bafatiwe muri Uganda aho buri mwana mu bari bajyanywe yishyuraga 8.500$ kugira ngo agende kuko bari barijejwe amahirwe.
DGIE yagaragaje ko imwe mu mbogamizi iri mu icuruzwa ry’abantu ari uko harimo abakabaye bagira uruhare mu kurwanya ibyo byaha ariko bakaba ari bo babigiramo uruhare.
Yerekanye ko no muri Koreya y’Epfo hariyo abana 28 b’Abanyarwanda bajyanywe n’umupasiteri, Leta ikaba iri gushaka uko yabagarura.
Mu bantu barenga miliyoni 27 bacuruzwa buri mwaka, 42% byabo bacuruzwa hagamijwe kujyanwa mu mirimo y’agahato naho 36% bajyanwa mu bikorwa byo kubakoresha imibonano mpuzabitsina.
Muri izi miliyoni zicuruzwa buri mwaka kandi 25% by’abacuruzwa ni abana mu gihe abagore n’abakobwa ari 61%.









