sangiza abandi

Guhura na Davido i Kigali ni ibihumbi 300 Frw

sangiza abandi

Nyuma y’uko amatike yo kwinjira mu gitaramo Davido, azakorera mu mujyi wa Kigali, ashize ku isoko, hategujwe umunsi wa kabiri, uyu muhanzi azahurira n’abakunzi be ibizwi nka ‘Meet&Greet”.

Davido azataramira i Kigali, mu nyubako ya BK Arena, tariki ya 5 Ukuboza 2025, mu gitaramo cyo kumenyekanisha album ye yise ‘5ive’.

Ni igitaramo kimaze igihe cy’ukwezi kimenyekanishwa ndetse mbere yo kwinjira mu Cyumweru iki gitaramo kizaberamo amatike yari yamaze gushira ku isoko burundu.

Uyu muhanzi amaze kubona ko BK Arena isanzwe ijyamo ibihumbi 10,000 yamaze kuzura, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze abaza niba abakunzi be yabaha umunsi wa kabiri.

Sosiyeti itegura ibitaramo ya Intore Entertainment ari nayo yatumiye uyu muhanzi yatangaje ko ku munsi wo ku wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, Davido azahura n’abakunzi be mu birori bizabera muri Hoteri ya Pinnacle Kigali, iherere ku i Rebero.

Biteganyijwe ko ibi birori bizitabirwa n’abantu 100 batarenga, aho umuntu ku giti cye kwinjira ari ibihumbi 300 Frw, miliyoni imwe n’ibihumbi 100 ku bantu bane na miliyoni 1 n’ibihumbi 500 ku bantu batandatu.

Biteganyijwe ko imiryango izaba ifunguye guhera saa 5pm, abakunzi be bagirane ibihe byiza nawe kugera ku isaha ya saa 1am zijoro.

Davido kandi azaba ari kumwe na bamwe mu bantu bakorana bya hafi barimo DJ Ecool umufasha mu kuvanga imiziki, ureberera inyungu ze mu muziki, Asa Asika n’abandi bazamufasha mu gitaramo azakorera i Kigali.

Photos:

[fluentform id="3"]