Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kigaragaza ko uburyo bushya bwo gutunganya ibishishwa by’imyumbati bikavamo ibiryo by’amatungo byafasha mu kugabanya ibitumizwa mu mahanga ku kiguzi kiri hejuru.
Impuguke mu bushakashatsi muri RAB, Jules Mutabazi, yabwiye The New Times ko iri koranabuhanga rizafasha aborozi kugabanya ibiribwa nk’ibigori na soya byatumizwaga mu mahanga bihenze.
Ati “Gutunganya ibishishwa by’imyumbati bikavamo ibiryo by’amatungo bizagabanya ingano y’ibigori byatumizwaga hanze ngo bivangwe n’ibindi biryo. Bizamure inyungu z’aborozi n’abahinzi.”
Imibare yatanzwe na raporo yiswe ‘Rwanda Animal Feed Industry Outlook’ igaragaza ko ibiryo by’amatungo bitumizwa hanze byazamutse bikava ku bilo miliyoni 1.1 mu 2023 byitezweho kugera ku bilo miliyoni 1.29 mu 2028, ni ukuvuga ko habaho izamuka rya 2.5% buri mwaka.
Iyi raporo igaragaza ko nk’urugero ibiryo by’amatungo bigize 70% by’igiciro gitangwa ku bworozi bw’inkoko, bityo iki kiguzi gituma ibikomoka ku matungo nk’inyama n’amagi bihenda cyane.
Ibi bituma bigaragara ko hakenewe kugeragezwa uburyo bushya bwo kugirango ibi biryo bitunganyirizwe mu Rwanda.
Ati: “Dukeneye ibiryo by’amatungo bihendutse kandi bituruka imbere mu gihugu, nka biriya bikozwe mu bishishwa by’imyumbati.”
Yongeyeho ko RAB ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Buhinzi bw’Imyumbati (IITA), batangiye gutanga amahugurwa ku banyamwuga mu gutunganya ibi biribwa.
Kugeza ubu, abikorera 35 bamaze guhugurwa barimo Alice Nyirasagamba ufite uruganda rutunganya imyumbati mu Karere ka Kamonyi, avuga ko agura ibishishwa by’imyumbati ku mafaranga 10 Frw ku kilo, agakoresha imashini zumisha, ibilo 100 by’ibishishwa bigatanga hagati y’ibilo 28 na 30 by’ibiryo by’amatungo, akabigurisha hagati y’amafaranga 150 na 200 Frw ku kilo, ku matungo arimo inka, ingurube n’inkoko.
Gutunganya ibi bishishwa harimo kubikusanya, kubisukura no kubyumisha kugira ngo ntibyangirike, hanyuma bigakorwamo ifu yoroshye kuvangwa n’ibindi biribwa.
Nyirasagamba yavuze ibyo bakora bimaze gutanga akazi ku bagore 56 bakora imirimo yo gutunganya ibi biryo ndetse n’abakora n’ifu y’Akanoze.
Justine Mucyo, inzobere muri IITA yavuze ko ibizamini byakorewe mu Laboratwari byemeje ko ibi biryo bikozwe mu bishishwa by’imyumbati bifite intungamubiri zihagije, ndetse avuga ko bifata amasaha umunani gusa kugira ngo byumishwe neza bibe byakorwamo ibi biryo.
Justin Mukiza ushinzwe ubuhinzi mu Karere ka Kamonyi avuga ko abahinzi bo muri aka karere bahinga imyumbati ku buso burenga hegitari 7,000 buri mwaka, aho igiti kimwe cy’imyumbati gishobora gutanga ibiro 100 by’ibiryo by’amatungo.
Abakora gutunganya ibi biribwa bavuga ko imbogamizi bagihura nazo ari ubushobozi buke kugirango batangire gukoresha ubu buryo ku kigero cyo hejuru.





