Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n’lsukura (WASAC Group) cyatangaje ko hari serivisi zayo zirimo n’izo gusaba amazi zigiye kujya zitangirwa ku rubuga rwa Irembo.
Ni itangazo WASAC yashyize hanze ku wa Mbere tariki ya 26 Mutarama 2026, rivuga ko guhera iyo tariki serivisi zo gusaba guhabwa amazi bwa mbere, gusaba konteri y’Amazi y’inyongera no gusaba gusubizwa amazi (igihe bagukupiye) zizajya zitangirwa ku rubuga Irembo.
WASAC ivuga ko iyi gahunda yatangiriye mu turere tugize Umujyi wa Kigali mu rwego rw’igerageza, ariko hagamijwe kugenzura ubu buryo bushya no kunoza imikorere yabwo, mbere yo gukomereza mu tundi Turere.
Iki kigo cyavuze ko ibi bigamije korohereza abafatanyabuguzi bacyo mu kubona izi serivisi mu buryo buboneye.
Ati “Gahunda yo gusaba serivisi z’amazi isuku n’isukura binyuze ku rubuga IremboGov, igamije kunoza imitangire ya serivisi no korohereza abafatabuguzi bacu kubona izo serivisi mu buryo buciye mu mucyo kandi buboroheye. “
Gushyira servisi za leta ku rubuga rwa Irembo (IremboGov) ni gahunda y’ikoranabuhanga igamije korohereza abaturage kubona serivisi zitandukanye zitangwa mu nzego za leta n’ibindi bigo. Ibi bikaba biri mu binoza ireme rya serivisi kandi yihuse.





