Rwanda Premier League ifite mu nshingano Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, yemeje ko mu gihe ikipe yo muri Sudani yakwegukana igikombe cya Shampiyona izahabwa igikombe cy’icyubahiro (Honorary trophy) hanyuma igikombe cya Shampiyona kikazahabwa ikipe ifite amanota menshi mu makipe 16 yo mu Rwanda.
Ibi byemerejwe mu nama isanzwe itegura umwaka w’imikino wa 2026/27 yateranye kuri iki Cyumweru tariki 23 Kanama 2026 muri Four Points by Shearaton mu Mujyi wa Kigali yahuje abanyamuryango 16 ba Rwanda Premier League.
Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko umwaka ushize byari byateje impagarara ubwo ikipe ya Al Hilal SC yabaga iya mbere igahabwa igikombe cya Shampiyona, ariko na APR FC yari yabaye iya mbere mu makipe yo mu Rwanda nayo igahabwa igikombe.
Ibi byatumaga benshi bibaza uko Shampiyona igira ibikombe bibiri bitandukanye ariko Rwanda Premier League yabifashemo umwanzuro ko n’uyu mwaka ariko bizongera bikagenda mu gihe amakipe yo muri Sudani azakina Shampiyona y’u Rwanda ariyo Al Hilal SC na Al Merrikh SC hagira iba iya mbere.
Ikindi kijyanye n’aya makipe yo muri Sudani ni uko azajya ahabwa ibihembo bijyanye n’imikino yatsinze (Match winnign bonus), ibihembo bigenerwa abakinnyi bitwaye neza ku mukino n’ibihembo bigenerwa abakinnyi beza b’umwaka nk’uko bizajya bigenzerezwa andi makipe yo mu Rwanda.
Mu yindi myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo ingengo y’imari yemejwe ingana na miliyari imwe na miliyoni magana abiri na mirongo inani n’ibihumbi mirongo itanu na bitanu y’amafaranga y’u Rwanda (1.280,055,000 FRW).
Ku ngingo y’umubare w’abanyamahanga, amakipe yo muri Sudani yemerewe gushyira ku rupapuro rw’umukino abakinnyi batarenze 8 batari abanya-Sudani ndetse n’abakinnyi 6 icyarimwe mu kibuga batari abanya-Sudani.
Ibi bishyizweho nyuma y’ubusabe bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sudani.
Mu gihe ku mubare w’abanyamahanga ntacyo wavuzweho ku makipe yo mu Rwanda, abakinnyi b’abanyamahanga bemewe ni 8 bajya ku rupapuro rw’umukino ndetse bakaba bashobora kugira mu kibuga icya rimwe.
𝐈𝐓𝐀𝐍𝐆𝐀𝐙𝐎 𝐑𝐈𝐆𝐄𝐍𝐄𝐖𝐄 𝐀𝐁𝐀𝐍𝐘𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 – 𝐏𝐑𝐄𝐒𝐒 𝐑𝐄𝐋𝐄𝐀𝐒𝐄 pic.twitter.com/INdqJm7uoJ
— BK Pro League (@bkproleague) August 23, 2026







