sangiza abandi

Huye: Birakekwa ko batatu bishwe n’ikigage banyoye

sangiza abandi

Abantu batatu bo mu murenge wa Maraba mu karere ka Huye birakekwa ko banyoye ikigage gihumanye bikabaviramo gupfa.

Amakuru avuga ko ibi byago byabereye mu mudugudu wa Shyinga, mu kagari ka Shanga, mu murenge wa Maraba, mu karere ka Huye.

Akomeza avuga ko mu banyoye ikigage batatu muri bo byabaviriyemo gupfa, abandi babiri bajyanwa kwa muganga bakaba borohewe banatashye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan, yabwiye UMUNOTA ko ibyo binyobwa bishobora kuba byari bikozwe mu buryo butujuje ubuziranenge.

Ati “Umwe mu bakekwa gukora ibyo binyobwa yatawe muri yombi akaba yashyikirijwe ubugenzacyaha aho akekwaho gukora ibikorwa bitemewe n’amategeko bigashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga”

Polisi yihanganishije imiryango yabuze ababo inibutsa ko abakora ibyo binyobwa bitemewe bakanabiha abaturage bizabagiraho ingaruka.

Yakomeje yibutsa abakora izi nzoga zitujuje ubuziranenge zihungabanya ubuzima bw’abantu ko babihanirwa n’amategeko ndetse ukoze iki cyaha akabimywa n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu, ariko itarenze imyaka itanu, bityo bagomba kubireka.

Polisi y’u Rwanda ikomeje gushishikariza abaturarwanda kwirinda kwenga, gucuruza, no kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge no gutanga amakuru yaho ziri haki kare.

Photos:

Amamaza hano

Ads Banner size 842 x 145

Duhamagare

+250787156578

[fluentform id="3"]

One Response

Ibitekerezo Dukundane samuel Bihagarike

Amakuru Aheruka