Mu Karere ka Huye, hatashywe Ikigo cy’Urubyiruko cyiswe ‘Inzozi Youth Center’, kizajya gikoreshwa nk’ahantu ho kwigira ubumenyi bushya no gukorera imishinga ibyara inyungu.
Iki kigo giherereye mu Murenge wa Ngoma, cyafunguwe ku mugaragaro ku wa Kane, tariki ya 23 Ukwakira 2025, kikaba cyarubatswe ku nkunga y’Umuryango wa Croix Rouge (Rwanda Red Cross).
Umuhango wo kugifungura ku mugaragaro witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko, Sandrine Umutoni, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, Umuyobozi bw’Akarere ka Huye n’ubuyobozi bwa Croix Rouge.
Iki kigo cyuzuye mu gihe cy’amezi atandatu, kigamije gufasha urubyiruko kubona aho kwigira ubumenyi bushya, gukora imishinga ibyara inyungu, kwigira amasomo y’ikoranabuhanga no gukurikirana amahugurwa ajyanye n’ubutabazi bw’ibanze.
Inzozi Youth Center inafite icyumba cy’ikoranabuhanga, icy’inama n’ibibuga by’imikino itandukanye, bigamije guteza imbere impano, ubuzima buzira umuze n’imibanire myiza hagati y’urubyiruko.
Ni ikigo kizubakwa mu byiciro bitatu, kuri ubu hakaba hatashwye icyiciro cya mbere. Ibyiciro byose bizasozwa bitwaye asaga miliyari 3 Frw, ndetse kitezweho gutanga umusanzu mu iterambere ry’urubyiruko mu Ntara y’Amajyepfo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Umutoni Sandrine, yasabye urubyiruko rwo mu Karere ka Huye kubyaza umusaruro amahirwe bashyiriweho, arimo ibibuga n’ubundi bumenyi bashobora kungukira mu kigo cy’urubyiruko.
Yabibukije ko ari cyo gihe cyabo cyo kwiteza imbere no guteza imbere imiryango ndetse n’Igihugu muri rusange.
Yaboneyeho umwanya wo gushimira abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Urubyiruko.
Ati: “Twese dukomeze gushora imari mu bikorwa bigamije guteza imbere urubyiruko no gushimangira iterambere ry’imibereho y’abaturage, kugira ngo dufatanyirize hamwe kubaka u Rwanda twifuza.”
Sandrine Umutoni kandi yasuye ibikorwa bitandukanye bigamije guteza imbere urubyiruko mu Karere ka Huye, birimo Ikigo cya YEGO Huye, gifite ibibuga bya volleyball, basketball na mini-football, ndetse n’Ikigo cy’aho abashaka akazi bahurizwa (Huye Employment Service Centre), gitanga amahugurwa y’imyuga no gufasha urubyiruko kubona amahirwe y’akazi.












