Umupolisi wakoreraga mu Karere ka Rutsiro yarashe umuturage na DASSO nawe ahita yirasa arapfa.
Ibi byabereye mu Murenge wa Boneza aho uyu mupolisi yakoreraga akazi ko gucunga umutekano, mu masaha ya saa sita z’ijoro ryakeye rishyira uyu wa 10 Ukuboza 2025.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Twajamahoro Sylvestre, yemereye umunota ko aya makuru ari impamo.
Yasobanuye ko byabaye ubwo uyu mu polisi yari mukazi, ubu iperereza rikaba ryatangiye kugirango hamenyekane icyabimuteye.
Polisi ntabwo yasobanuye intandaro y’iryo raswa gusa yemeza ko ikomeje iperereza .
Ati: “Yari ari mu kazi gasanzwe ka nijoro. Ubu ngubu iperereza ryahise ritangira kugirango hamenyekane icyatumye akora biriya bikorwa.”
Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya CHUK kugirango bitabweho, mu gihe umurambo w’uyu mu Polisi wo wajyanwe ku bitaro bya Rwanda Forensic Laboratory kugirango hakorwe isuzuma.





