sangiza abandi

Ibigo 10 byahize ibindi mu gufata neza abakozi byahawe ibihembo

sangiza abandi

Umuryango People Matters Kigali-Rwanda wahembwe ibigo 10 byahize ibindi mu gufata neza abakozi mu mwaka wa 2024, ndetse abahembwe bahamya ko guha umukozi icyo akeneye ku gihe bituma atanga umusaruro.

Ni ibihembo byari bitanzwe ku nshuro ya mbere, ku wa 20 Ukuboza 2024, byatangiwe muri Four Points by Sheraton, byateguwe n’Ihuriro ry’abayobozi bashinzwe kwita ku bakozi mu bigo bitandukanye byo mu gihugu ‘People Matters Kigali-Rwanda’.

Mu bigo 52 byari byiyandikishije hatoranyijwe 30, byaje gutoranywamo 10 byitwaye neza kurusha ibindi, bigenerwa igihembo birimo MTN Rwanda na Banki ya Kigali.

Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi yavuze ko iki gikorwa cyateguwe kugirango bashishikarize abayobozi b’Ibigo kurushaho gufata neza abakozi bakoresha.

Ati” Ibi bihembo ni ibyo kugira ngo dushimire ibigo byafashe neza abakozi nk’uko tuba mu gihugu gishyira umuturage ku isonga, rero n’ikigo gishyira umukozi ku isonga kigomba kubishimirwa.”

Bimwe mu bigo byahembwe byagaragaje ko guhembera umukozi ku gihe no kumenya ibyo akeneye no gukurikirana ubuzima bwabo bituma barushaho gutanga umusaruro mwiza.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]