Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi (NAEB), cyatangaje ko kuva tariki 15 kugeza kuri 19 Kamena 2026, ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda asaga miliyari 17 Frw.
Ibi byatangajwe muri raporo y’icyumweru ya NAEB igaragaza uko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe hanze n’amafaranga byinjije.
Imibare yashyizwe ahagaragara na NAEB igaragaza ko muri iyo minsi itanu, u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 10.337 z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, byinjije asaga miliyari 17 Frw.
Ikawa ikomeje kuba kimwe mu bicuruzwa by’ingenzi byinjiriza u Rwanda agatubutse. NAEB igaragaza ko toni 567 z’ikawa zoherejwe mu mahanga zinjije miliyari 4,7 Frw. Iyi kawa yagejejwe ku masoko atandukanye arimo ayo mu Burayi, Amerika n’ahandi ku Isi. Hoherejwe icyayi gipima toni 937 zinjije miliyari 3,7 Frw.
Mu rwego rw’ibikomoka ku bworozi n’inganda zibitunganya, amatungo n’ibiyakomokaho byoherejwe mu mahanga bingana na toni 506 bifite agaciro ka miliyari 1,4 Frw, bikaba byoherejwe ahanini mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.
Imboga na zo zakomeje kubona isoko ku rwego mpuzamahanga. Hoherejwe imboga zipima toni 420 zinjije miliyoni 770 Frw, zoherezwa mu Bwongereza, Ubuholandi, u Bufaransa, u Bubiligi, u Budage, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse no mu bihugu byo ku Mugabane wa Afurika.
Ku ruhande rw’imbuto, u Rwanda rwohereje toni 268 zinjije miliyoni 546 Frw. Isoko ryazo ryibanze muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika ndetse n’ibyo ku Mugabane w’u Burayi.
Hohejwe kandi indabo zipima toni 10 zinjije miliyoni 90 Frw. aho zoherejwe cyane ni mu Bwongereza no mu Buholandi
Ibihingwa bitandukanye byoherejwe mu mahanga bipima toni 7.529 zinjije miliyari 6 Frw, bikaba byoherejwe cyane muri Oman, mu Butaliyani no mu bihugu byo mu Mugabane wa Afurika.









