Urwibutso Enterprise ni kimwe mu bikorwa bitajya bibura mw’imurikagurisha Mpuzamahanga ry’u Rwanda ribera i Gikondo “Rwanda International Trade Fair’. Uyu mwaka bazanye udushya dutandukanye ariko by’umwihariko bari kumurika igikorwa batangije cya ‘Sina Gerard Football Academy’, kigamije kuzamura impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru.
Ni imurikagurisha ribaye ku nshuro ya 28, kandi muri iyi myaka yose rimaze, Urwibutso Ltd ntirurasiba na rimwe kuryitabira, aho bamurika ibikorwa byabo bitandukanye birimo, urusenda, imitobe y’ubwoko butandukanye, imivinyu, amazi, ibyo kurya birimo ibisuguti n’ibindi bifite umwihariko wo kuba byose bitangirwa na ‘A’.
Uyu mwaka nk’uko bisanzwe bazanyemo udushya dutandukanye, mu kiganiro cyihariye twagiranye na Dr Sina Gérard ari nawe watangije uru ruganda rukorera mu Majyaruguru y’u Rwanda, ahazwi nka Nyirangarama, yadusobanuriye birambuye ku bishya yazanye muri Expo 2025 ndetse n’intumbere ze nk’umushoramari wifuza guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda mu bice bitandukanye.
Dr Sina Gerard avuga ko mu mitobe basanzwe bategura bongeyemo ‘Agashya k’ibisheke’, kaje gasanga utundi twari tumaze igihe turimo Agashya gakorwa mu matunda, agakorwa muri karoti, agakorwa mu nkeri n’agakorwa mu mizabibu n’ibindi.
Akomeza avuga ko uruganda rwa Nyirangarama ruhishiye Abanyarwanda byinshi, ndetse yongeraho ko mubyo bakora bashyigikira cyane gukorana n’urubyiruko rwo soko yo guhanga udushya.
Ati” Uko ibihe bigenda biza ibishya rwose birahari, niteguye kubibagezaho ninayo mpamvu buri gihe cyose mba nshyigikiye urubyiruko, iyo ushyigikiye urubyiruko, ugakorana n’urubyiruko uhora uri mushya kandi ninabyo byiza ntago ushobora gusaza ufite urubyiruko mubana, igihe cyose wumvako mu mutwe wawe ukwiriye gukomeza gutekereza.”
Dr.Sina Gerard avuga ko mu gihe uruganda rwe rumaze rugeza ku Banyarwanda ibinyobwa n’ibiribwa bifite umwihariko, inyungu bakuyemo, yagize igitekerezo cyo kuyishora mu bindi bikorwa nabyo bishobora kugirira igihugu akamaro.
Aha niho havuye igitekerezo cyo gushinga umuryango yise ‘Foundation Sina Gerard’, kuri ubu urimo abana barenga ibihumbi 2000, aho babafasha kuzamura impano zabo no kuzibyaza umusaruro binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo kwiga imyuga, kwiga amategeko y’umuhanda, gukina umupira n’ibindi.
Ati” Ntekereza ku rubyiruko ku buryo rutagomba kujya hanze ngo ubone rwabuze icyo rukora, rwabuze kwihangira umurimo, kuko ni ihame ko kurangiza amashuri abanza buri mwana wese aba azi gutwara igare, ni ihame ko buri mwana wese arangiza amashuri yisumbuye, gutsinda ibyo turajyana, dipolome akayibona y’ibyo yize, ariko akaba afite na perimi yo gutwara imodoka.”
Binyuze muri Foundation Sina Gerard yatangije igikorwa yise ‘Sina Gerard Football Academy’ ifasha abana b’imyaka itandatu kuzamura kuba bazamura impano yo gukina umupira w’amaguru bakazavamo abakinnyi beza bari ku rwego nk’urwabakinira amakipe yo ku Mugabane w’Iburayi.
Ni muri ubwo buryo kugirango barusheho kugeza aya mahirwe ku Banyarwanda bazanye iki gikorwa kukimurika mu imurikagurisha Mpuzamahanga rya Kigali nk’uko bisobanurwa n’umukozi ushinzwe ibijyanye no gukurikirana ibicuruzwa by’Urwibutso muri Expo 2025, Musorukwiye Joakim.
Ati” Icyaduteye kuyizana muri Expo hari abantu benshi bashobora kuba bacikanwa n’ayo mahirwe kubera ko batabonye uburyo ayo makuru abageraho, dutekereza ko hano muri Expo hagendwa n’abantu benshi kandi b’ingeri nyinshi, dutekereza kuba twayizana kugirango abatugana bose bayimenye. Uwo dusobanuriye akabyumva akumva bimushimishije hano duhita tumwandika ndetse tukamuha n’amakuru ahagije.”
Musorukwiye avuga ko iki gikorwa gishya baje kumurika muri Expo 2025 cyakiriwe neza ndetse abantu bakomeje kubyishimira by’umwihariko bitewe n’uko umupira w’amaguru wibonwamo na benshi haba abato n’abakuru.





