sangiza abandi

Ibitangazamakuru SK FM na ISIBO byihanangirijwe

sangiza abandi

Urwego rw’Igihugu rw’Abanyamakuru bigenzura, RMC, rwihanangirije ibinyamakuru birimo SK FM na ISIBO kubera imyitwarire ihabanye n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru ikomeje kugaragara mu biganiro bya siporo bitambutswa kuri izi radiyo.

Ni mu nyandiko RMC yageneye ibi bitangazamakuru, yifashishije urubuga rwa X kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Gashyantare 2026.

Muri iyi nyandiko RMC igaragaza ko babanje kuganira n’abakora ibiganiro ndetse n’abayobozi b’ibi bitangazamakuru byombi.

Ati” Uku kwihanangirizwa kubaye nyuma y’ibiganiro bitandukanye RMC yagiye igirana na bamwe mu banyamakuru bakorera ibi bitangazamakuru ndetse n’abayobozi babyo.”

Ibi bitangazamakuru byagiye by’umvikanaho amagambo yihangana ndetse no gusebanya, ibyo abakunzi b’umupira w’amaguru batavugaho rumwe ndetse bakunze kugaragaza ko abiba urwango mu makipe, abafana n’abakurikira ruhago muri rusange.

Inyandiko ya RMC yakiriwe neza n’abakurikiranira hafi ibi bitangazwa n’impande zombi, kuko babona ko byari bikabije ndetse bamwe bakavuga ko kwihanangirizwa gusa bidahagije kuko bibaye ubugira kenshi.

Uwitwa Souvenir Kimenyi ku rubuga rwa X yagize ati “Ese ibi muzabihoramo kugeza ryari ?SK FM muyihanije kangahe?”

Undi wiyita Ndayisaba_45473 kuri uru rubuga yavuze ko abona abanyamakuru badakwiye kurangwa n’ishyari kuko rikurura amatiku.

Ati “Murakoze cyane ,ariko mukangurire abanyamakuru bakora ibiganiro bya Sport bagabanye ishyari na munyangire mbese bakore kinyamwuga.”

RMC yibukije ibitangazamakuru bikora ibiganiro bya siporo kurangwa n’ubunyamwuga birinda ibyakurura amatiku ndetse no gutangaza amakuru ashingiye ku kuri no ku bimenyetso, kwirinda amagambo aharabika, atukana, asebanya cyangwa ashinja ibinyoma.

Ibitangazamakuru kandi byasabwe kwirinda gukoresha itangazamakuru mu nyungu bwite z’umuntu cyangwa abantu, ahubwo rigakoreshwa mu nyungu rusange.

Uru rwego rushinzwe itangazamakuru rushishikariza abakunzi b’ibiganiro bya siporo gushyigikira ubunyamwuga kugira ngo siporo ibe urubuga rwubaka sosiyete aho kuyisenya.

Photos:

[fluentform id="3"]