sangiza abandi

Ibiti by’imbuto birenga ibihumbi 16 bigiye guterwa mu mashuri asaga 4000 mu Rwanda

sangiza abandi

Minisiteri y’Ibidukikije ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi n’abandi bafatanyabikorwa, batangije gahunda yo gutera ibiti by’imbuto birenga ibihumbi 160 mu mashuri atandukanye mu Rwanda, mu rwego rwo gushyigikira ifunguro rihabwa abanyeshuri, no kurengera ibidukikije.

Ni gahunda yatangijwe binyuze mu masezerano y’ubufatanye  yashyizweho umukono ku wa Mbere, tariki ya 18 Gicurasi, hagati y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) na Minisiteri y’Ibidukikije ifatanyije na One Acre Fund, izashyira mu bikorwa iyi gahunda ku bufatanye n’izindi nzego.

Muri iyi gahunda yiswe “Ibiti Byacu, Ejo Heza Hacu”, biteganyijwe ko amashuri amashuri abanza 4,496 n’ibigo mbonezamikurire y’abana (ECD) 232 hirya no hino mu Rwanda bizaterwamo ibiti by’imbuto birenga 160,000.

Iyi gahunda kandi izatuma buri shuri rihabwa ingemwe z’ibiti by’imbuto zigera kuri 40, zirimo avoka, imyembe, amacunga n’indimu.

Minisitiri w’Ibidukikije, Bernadette Arakwiye, yavuze ko iyi gahunda ijyanye n’intego y’u Rwanda yo kongera amashyamba, cyane cyane muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere ya NST2, igamije gutera ingemwe miliyoni 300.

Arakwiye yavuze ko amashuri menshi afite ubutaka bushobora guterwaho ibyo ibiti kandi bikanafasha muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri.

Yagize ati: “Twabonye ko amashuri menshi afite ubutaka buyakikije butariho ibiti kandi afite inshingano zo kugaburira abana, bityo  rero ashobora kubona ibiribwa bifite intungamubiri biva ku biti by’imbuto.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Charles Karakye, nawe yashimangiye ko ko iyi gahunda izunganira isanzwe yo kugaburira abanyeshuri aho imbuto zitari zikunze kuboneka ku mafunguro y’abana.

Yagize ati: Mu Rwanda hari amashuri agera ku 5,000 kandi menshi atanga amafunguro, ariko  buri gihe imbuto ntiziboneka mu byo abana bahabwa.”

Karakye yongeyeho ko ibi biti bizafasha no kurinda ibikorwa remezo by’amashuri umuyaga mwinshi ushobora kubyangiza.

Biteganyijwe ko igikorwa cyo gutera ibi biti ku rwego rw’igihugu kizatangira hagati ya Nzeri n’Ugushyingo, mu gihe cy’imvura, mu gihe imyiteguro yo gutunganya ingemwe mu mirima yabugenewe yo yatangiye.

Byitezwe ko ba rwiyemezamirimo bato barenga 2,000 bafite ubuhumbikiro bw’ingemwe z’ibiti bazabonera akazi muri iyi gahunda.

Hatangijwe gahunda yo gutera ibiti birenga 16000 mu mashuri asaga 4000.
Ni gahunda ya Minisiteri y’Uburezi n’Iy’Ibidukikije, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo UNICEF na One Acre Fund.
Amasezerano y’Ubufatanye muri iyi gahunda yashyizweho umukono n’impande zomnbi ku wa 18 Gicurasi 2026.
Minisitiri w’Ibidukikije, Bernadette Arakwiye, yavuze ko iyi gahunda ijyanye n’intego y’u Rwanda yo kongera amashyamba, ikazanafasha abana kubona imbuto ku mafunguro bafatira ku ishuri.
Byitezwe ko ba rwiyemezamirimo bato barenga 2,000 bafite ubuhumbikiro bw’ingemwe z’ibiti bazabonera akazi muri iyo gahunda.

Photos:

[fluentform id="3"]