Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika bagaragagaje ko uyu mugabane ukeneye ubufatanye mu by’ishoramari kugira ngo ubyaze umusaruro ingufu za nikeleyeri mu buryo bufatika.
Ibi byagarutsweho kuri uyu 19 Gicurasi 2026 ubwo hatangizwaga Nyafurika yiga ku ikoreshwa ry’ingufu za nikeleyeri iri kubera i Kigali.
Muri iyi nama bashimangiye ko ibihugu bya Afurika bikeneye guhuza imbaraga kugira ngo bishobore kwihaza ku ngufu za nikeleyeri bityo bikazafasha uyu mugabane guteza imbere ubukungu bwawo.
Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, yavuze ko impinduka mu bukungu bwa Afurika zishingiye cyane ku kubaka uburyo bwizewe, buhendutse kandi burambye bwo kubona ingufu cyane cyane iza nikeleyeri.
Yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikomeje gutera imbere mu kubaka inganda n’ibindi bikorwa remezo ariko agaragaza ko byose byakorwa neza mu gihe haboneka ingufu zihoraho.
Yagize ati “Hirya no hino ku mugabane wacu, hari iterambere ry’inganda, ubwiyongere bw’imijyi, ikoranabuhanga rigenda ryaguka, ndetse n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’inganda n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, byose bisaba amashanyarazi ahoraho kandi yizewe kugira ngo bishyigikire iterambere rirambye”.

Perezida Suluhu yavuze ko kugira ngo Afurika igere ku kwihaza ku ngufi z’ingufu za nikleyeri mu bihe biri imbere, hari ibibazo byinshi by’ingenzi Afurika ikwiye gukemura ifatanyije.
Icya mbere yagaragaje ni ikibazo cy’ishoramari n’inkunga y’amafaranga, bikomeje kuba imbogamizi ikomeye.
Yavuze ko Afurika ikeneye uburyo bushya bwo gutera inkunga, ubufatanye mu gutanga amafaranga no gusaranganya ibyago kugira ngo imishinga y’ingufu za nikleyeri ibe ishobora kwizerewa no gushorwamo imari.
Ikindi yavuze ni ikijyanye no gushyiraho inzego zigenzura iyi mishinga zifite ubushobozi bwo gucunga no kugenzura izi nganda hagamijwe kubungabunga umutekano w’abaturage.
Ati “Gukoresha ikoranabuhanga ry’ingufu za nikeleyeri mu buryo butekanye ndetse hagamijwe amahoro, bisaba ubugenzuzi bukomeye abakozi b’inzobere, ubugenzuzi mu bijyanye n’umutekano bunoze no kubahiriza amabwiriza mpuzamahanga.”
Perezida wa Tanzania yavuze ko ikindi gikwiriye kwitabwaho ari ubukangurambaga, abaturage bagahabwa amakuru akwiye, aho gukomeza kuguma mu rujijo n’intekerezo z’uko buri gihe ingufu za nucléaire zihora zigamije kwangiza.
Ati “Abanyafurika bakwiriye kumenya amahirwe ndetse n’inshingano bijyanye n’iterambere ry’ingufu za nikeleyeri.”
Yagaragaje ko Tanzania yizera ko gufatanya kw’Abanyafurika ari byo bizatuma imishinga ijyanye no gukoresha ingufu za nucléaire igerwaho mu bihe bizaza.
Perezida Suluhu yashimiye Perezida Kagame kuba yarakoze ubutaruhuka mu guharanira ko ingufu za nikeleyeri zikoreshwa muri Afurika.

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, nawe yashimangiye ko Afurika ikeneye ubufatanye rusange mu kubyaza umusaruro ingufu za nikeleyeri.
Faure Gnassingbé yavuze ko Afurika itagomba gukoresha ingufu za nikeleyeri ziturutse hanze gusa; ahubwo ko ikwiye gukoresha ingufu zubatswe n’Abanyafurika kandi zigenewe Abanyafurika.
Yagize ati “ Ndashaka kubivuga neza. Afurika ntisaba Isi kuyifasha ku bw’impuhwe, Afurika ni umufatanyabikorwa utanga isoko rinini. Afurika iri gutanga icyerekezo cyagutse ku hazaza h’ingufu zayo. Ahubwo Isi ikwiye kwemera icyo Afurika iri kuba cyo; umugabane ushoboye, ushaka kwigira no kugira uruhare mu iterambere ry’Isi.”

Perezida Paul Kagame yavuze ko ingufu zisubira zirimo izikomoka ku mirasire y’izuba n’amazi zigifite uruhare runini, ariko avuga ko ubukungu bw’ibihugu budashobora gukora neza hashingiwe gusa kuri izi ngufu zidahoraho.
Ati “Ingufu zisubira ziracyari ingenzi cyane, ariko ubukungu bwacu ntibushobora gukora neza bushingiye gusa ku mashanyarazi adahoraho.”
Perezida Kagame yavuze kandi ko ikibazo cy’ishoramari gikomeje kuba imbogamizi, kubera ko bamwe mu bashoramari bagifite impungenge ku ngaruka bashobora guhura na zo muri Afurika.
Ati: “Tugomba gushimangira amategeko n’inzego, tukubaka uburyo bwo gukorera mu mucyo no kubazwa inshingano kugira ngo twubake icyizere no gukurura ishoramari rirambye.”
Kugeza ubu Afurika y’Epfo ni cyo gihugu rukumbi gikoresha ingufu za nikeleyeri muri Afurika aho uruganda rufite ubushobozi bwo gutanga gigawatt 1,94 z’amashanyarazi mu gihe ibindi bihugu ari bwo biri gutegura iyi gahunda.












