sangiza abandi

U Rwanda rwinjiye mu cyiciro kiganisha ku kubaka uruganda rw’ingufu za nikeleyeri 

sangiza abandi

Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nikeleyeri, IAEA, cyashyize u Rwanda mu kindi cyiciro kiganisha ku kubaka uruganda rw’ingufu za nikeleyeri.

U Rwanda rwinjiye muri iki cyiciro nyuma y’isesengura ry’icyiciro cya mbere ryakozwe ku bijyanye n’ibisabwa kugira ngo mu Rwanda hubakwe ibikorwaremezo  by’ingufu za nikeleyeri.

Iyi raporo yashyikirijwe Perezida Paul Kagame aho yayihawe n’Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingufu za nikeleyeri IAEA, Rafael Mariano Grossi.

Iyi raporo yerekana ko ubu u Rwanda rushobora kwinjira mu cyiciro cya kabiri kijyanye n’ibiganiro n’abafatanyabikorwa n’abandi batanga serivisi zijyanye n’iyubakwa ry’imishinga ishingiye ku ngufu za nikeleyeri.

Ubwo Rafael Mariano Grossi yashyikirizaga Perezida Paul Kageme iyi raporo yavuze ko Hashize igihe bakorana n’impuguke zo mu Rwanda.

 Yagize ati “Hashize igihe dukorana n’impuguke zo mu Rwanda ku isesengura twakoze ku gihugu turi buze kugushyikiriza uyu munsi.”

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko yavuze ko icyiciro cya mbere cy’isesengura u Rwanda rwarangije biri muri gahunda y’igihugu y’uko mu 2030 ruzaba rwaratangiye gukoresha ingufu za nikeleyeri.

Kubera ubuso bw’u Rwanda ntabwo byashoboka ko rwubaka uruganda runini rutunganya ingufu za nikeleyeri gusa rwakubaka uruganda rwo mu kiciro kiringaniye Small Modular Reactors (SMR).

Uri uruganda ruba rwubakiwe ahantu mu zindi nganda, hanyuma rugaterurwa rugashyirwa aho rugomba gukorera.

Ntagihindutse byitezwe ko imirimo yo kurwubaka izatangira mu ntangiro za 2028, ikamara imyaka ibiri.

U Rwanda ni igihugu cya 38 giherutse kujya mu bishaka kuba bibyaza amashanyarazi ingufu za nucleaire mu 2050.

Perezida Kagame yavuze ko kuri Afurika, ingufu za nikeleyeri ari umusingi w’iterambere ry’inganda no guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Yakomeje avuga ko inganda zigezweho, ibikorwa byo gutunganya amabuye y’agaciro, ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ndetse n’ubuvuzi bugezweho byose bikeneye amashanyarazi ahagije kandi yizewe.

Ati “Ibihugu bitazashobora guhaza iki cyifuzo cy’ingufu bizagorwa no guhangana n’ibindi ku rwego mpuzamahanga. Ni yo mpamvu dufata ingufu za nikeleyeri nk’igice cy’ingenzi mu mpinduka z’igihe kirekire kuri Afurika.”

Perezida Kagame yavuze kandi ko bitewe n’ahantu ibintu biri kugana n’ibigo by’imari byatangiye gushyira ingufu za nikeleyeri mu zitangiza ibidukikije zikwiriye guterwa inkunga. Ati “Ibyo bituma haboneka amahirwe mashya.”

Perezida Kagame yavuze ko mu 2050, Afurika izaba ifite abaturage benshi bari ku isoko ry’umurimo, kandi ayo ari amahirwe akwiriye kubyazwa umusaruro.

Yavuze ko kugira ngo ibyo bishoboke bigomba gutegurwa ubu ndetse ko bigomba kujyana no gukorana hagati y’ibihugu.

Perezida Kagame yavuze ko Afurika igomba gufatanya ku byaza ingufu za nikeleyeri umusaruro

Photos:

[fluentform id="3"]