Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, watangaje ko wishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris mu Bufaransa, cyo gusubukura iperereza kuri Agathe Habyarimana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu itangazo ryasohotse ku wa 7 Gicurasi 2026, IBUKA yavuze ko iki cyemezo ari intambwe ikomeye mu gushakira ubutabera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’imyaka 30.
Muri iri tangazo IBUKA yagize iti “Ibyaha byibasiye inyokomuntu ntibisaza kandi ubutabera bugomba guhabwa agaciro nyakuri.”
Perezida wa IBUKA, Dr Philibert Gakwenzire, ashimangira ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwa Paris ari intangiriro igaragaza ko ubutabera bushobora kugerwaho.
Ati ” Icy’ingenzi ubu ni uko iperereza rikomeza kandi ubutabera bugakora ibyo bwemereye abarokotse.”
IBUKA ivuga ko Agathe Habyarimana afite uruhare mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ari mu bari bagize ubuyobozi bwateguye ndetse bugashyira mu bikorwa Jenoside yahitanye Abatutsi barenga miliyoni mu minsi ijana gusa.
Uyu muryango kandi wibukije ko nyuma y’ihanurwa ry’indege ya Perezida Juvenal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994, Abatutsi bari batuye hafi y’urugo rwa Perezida babaye bamwe mu ba mbere bishwe.
Ibi bishimangirwa kandi na Marie Chantal Niyonshuti, umwe mu barokotse Jenoside wari uturanye n’umuryango wa Habyarimana, uvuga ko nyina n’abavandimwe be barindwi bishwe muri iryo joro, ndetse amaze imyaka irenga 32 ategereje ubutabera.
Ati “Maze imyaka 32 ntegereje ubutabera. Ndacyategereje. Ntimuzemere ko iri perereza ryongera guhagarara.”
IBUKA yasabye inzego z’ubutabera z’u Bufaransa kwihutisha urubanza rwa Agathe Habyarimana ndetse no gukurikirana abandi bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Bufaransa batarakurikiranwa.
IBUKA yongeye gushimangira ko yiteguye gukomeza gufasha ubutabera bw’u Bufaransa binyuze mu gutanga ubuhamya n’inyandiko zifasha mu iperereza, kugira ngo ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kujye ahagaragara kandi ababigizemo uruhare baryozwe ibyo bakoze.
Tariki ya 6 Gicurasi nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwa Paris rwanzuye ko iperereza ku ruhare umugore wa Habyarimana Juvénal, Agathe Kanziga, akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi no mu itegurwa ryayo rikomeza.
Uyu mwanzuro uje nyuma y’uko uruhande rw’abarega rwajuririye umwanzuro w’urukiko wafashwe umwaka ushize wavugaga ko nta bimenyetso bifatika byerekana ko Agatha Kanziga Habyarimana yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko nta mpamvu yo gukurikiranwa mu bucamanza.








