sangiza abandi

Ibyaha byo gukubita no gukometsa byagabanutseho 50% nyuma yo guca ibyuma

sangiza abandi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibirego birebana n’urugomo inzego z’umutekano zahuraga na byo, byagabanutse nyuma y’uko inzoga zitujuje ubuziranenge zikuwe mu baturage ndetse zigahagarikwa ku isoko ryo mu Rwanda.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2026, mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabereye ku Cyicaro Gikuru cya RIB ku Kimihurura, nyuma yo kwerekana abakozi 18 bo mu nzego za Leta bafunzwe kubera kurebera ikorwa ry’ibi binyobwa.

ACP Rutikanga yavuze ko mu byumweru 2 bya nyuma by’ukwezi kwa Nyakanga uhereye tariki 15 kugeza 31, ibyaha bifite aho bihuriye no gukubita no gukomeretsa byari 345 mu gihe guhera ku ya 1 Kanama kugeza ubu bigeze ku 188.

Ati: “Bivuze ko ibi birego byagabanutseho 50% mu gihe cy’ibuyumweru bibiri, turitega ko bishobora kugabanuka kurushaho kubera ko akazi karacyakomeje. Turabizi ko hari abacyizihishe [inzoga zitujuje ubuziranenge] ariko babitekerezeho kuko bazahura n’ingaruka kandi tuzabafata.”

Kuva mu mpera za Nyakanga 2026, mu Rwanda hatangiye gufungwa zimwe mu nganda zikora ibinyobwa bisembuye, byagaragaye ko zikora ibitujuje ubuziranenge bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abatura, harimo no kubatwara ubuzima.

Izi nganda kandi zategetwe gukura ku isoko ibyo binyobwa, kugirango bidakomeza kugaragara mu baturage, ibyagabanyije ibibazo bijyanye n’ubusinzi, harimo amakimbirane, gukubita no gukomeretsa, n’ibindi ari na yo ntego Leta ifite mu kurengera abaturage.

Photos:

[fluentform id="3"]