Umuvigizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B Thierry yavuze ko Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Dr. Shema Ngoga Fabrice watawe muri yombi, ibyo akurikiranyweho ntaho bihuriye n’imirimo ye muri FERWAFA.
Dr. Murangira yatange ibi mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2026 ku cyicaro gikuru cya RIB giherereye Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Dr Murangira yagize ati “Shema Fabrice yarafashwe ku itariki 11 Kanama akurikiranyweho gutanga sheke (Cheque) itazigamiye ijyanye n’akazi ke bwite ntaho ifite ihuriye na FERWAFA.”
Yakomeje avuga ko ibirenze aho ntabindi yatangaza kuko iperereza rigikomeje.
Uretse kuba Shema Ngoga Fabrice ari Perezida wa FERWAFA ariko yagiye kuri uyu mwanya asanzwe n’ubundi afite indi mirimo aho ari umuyobozi mukuru w’ikigo Africa Medical Supplier gikora ibijyanye n’ubucuruzi bw’imiti.
Dr Shema Ngoga Fabrice yatawe muri yombi tariki 11 Kanama 2026 aho akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye, kuri ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Uhamijwe icyaha cyo gutanga sheke itazigamiye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro zitari munsi y’eshanu (5) ariko zitarengeje inshuro icumi (10) z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki nk’uko Ingingo ya 126 y’itegeko no 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa iteganya icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe.
Ibi bihano byiyongeraho n’ibihano bya Banki nkuru y’Igihugu, BNR, ku muntu wahamijwe iki cyaha cyo gutanga sheke itazigamiye aho yamburwa uburenganzira bwo guhabwa agatabo gashya ka sheki cyangwa gufunguza konti nshya muri banki n’ibigo by’imari no gusubiza udutabo twa sheki twose yari asigaranye muri banki.
Ibi bihano bimara amezi atandatu ku ikosa rya mbere, bikamara umwaka umwe (1) ku ikosa risubiwemo.
"Ni ibijyanye n'imirimo ye bwite, nta ho bihuriye na FERWAFA."- Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry ku ifungwa rya Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice. #UmunotaNews
— Umunota (@umunotanews) August 13, 2026
📹: @Fils_Pictures pic.twitter.com/geEQ4YnIEp








