Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma aho muri minisiteri eshatu yashyizeho abaminisitiri bashya ndetse anazikora mu banyamabanga no mu bayobozi b’ibigo bya leta.
Ni impinduka Perezida Kagame yakoze mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2026, zasize Minisiteri y’Ibikorwaremezo ihawe umwihariko wo kugira abanyamabanga ba leta babiri.
Hari hashize iminsi Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi bibaza impamvu hari imwe mu mishinga yo kubaka ibikorwaremezo yadindiye aho bigira ingaruka ku baturage ndetse na leta igahomba ikayabo.
Muri izi mpinduka Perezida Kagame yagize Murwanashyaka Damien Minisitiri w’Ibikorwaremezo asimbuye Dr Jimmy Gasore muri izi nshingano.
Murwanashyaka Damien wagizwe Minisitiri w’lbikorwaremezo, asanzwe amenyerewe muri uru rwego aho yakoze imirimo itandukanye ijyanye n’ubwubatsi.
Mu 2025 Murwanashyaka yabaye Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ubwubatsi yashinze cyitwa Preferred Contractors ltd aho mbere yo kukijyamo guhera mu 2024-2025 yabaye Umuyobozi Mukuru wa sosiyete Ultimate Developers Ltd izwi cyane mu bikorwa byo kubaka inyubako zo guturamo.
Yakoze kandi mu bigo bitandukanye birimo Real Contractors Ltd, ROKO Constructions Ltd, Cimerwa PPC, GASABO 3D DESIGN LTD no muri Century Engineering Contractors.
Mu bijyanye n’amashuri, Murwanashyaka yize ibijyanye n’Ubwubatsi muri Kaminuza aho yarangije amasomo afite amanota ya mbere (First Class) muri Kaminuza y’u Rwanda.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda akanagira iy’icya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Oklahoma Christian University.
Perezida Kagame yagize Zingiro Armand Umunyamabanga wa leta muri MININFRA aho yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ingufu, REG, yagezemo muri Nzeri 2023 avuye ku kuba Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL) aho yatangiye kuyiyobora mu 2020.
Zingiro yabisikanye na Byilingiro Maximilien we wagizwe Umuyobozi Mukuru w’lkigo gishinzwe Ingufu (REG)
Muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo kandi Perezida Kagame yagize Col. Bizimungu Claudien, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA.
Mu 2022, Col Bizimungu yari yagizwe umuyobozi wungirije mu Rwego rushinzwe ibikorwaremezo mu ngabo z’u Rwanda.
Ahandi Perezida Kagame yakoze impinduka ni muri MINICOM aho Kajangwe Marie Antoine yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda asimbuye Prudence Sebahizi muri izi nshingano.
Muri Kanama 2024, ni bwo Kajangwe yari yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM avuye ku kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubucuruzi n’Ishoramari muri iyi Minisiteri.
Muri MINICOM kandi Tuyishimire Chantal ni we wagizwe Umunyabanga uhoraho asimbuye Kajangwe wabaye Minisitiri.
Izindi mpinduka azabaye muri guverinoma ni muri MIFOTRA aho Perezida Kagame yagize yagize Uwizeye Judith Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, asimbuye Amb. Christine Nkulikiyinka we wagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bwami bwa Espagne.
Uwizeye Judith yari asanzwe ari Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika aho yari ari muri izi nshingano kuva muri Nyakanga 2025.
Uwizeye agarutse muri MIFOTRA nyuma y’imyaka icyenda kuko kuva mu 2014 kugera 2017 n’ubundi yari Minisitri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.
Mu bijyanye n’amashuri n’impamyabumenyi Uwizeye Judith yize amategeko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, aho yayasoje mu 2006, aho yahise atangira kwigisha ibijyanye n’amategeko.
Afite kandi impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu mpuzamahanga n’amategeko yerekeye ubucuruzi yakuye muri Groningen University mu Buholandi.
Izindi mpinduka
Perezida Kagame kandi yagize Kanyonga Louise yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Zigama CSS.
Kuva muri Kanama 2022 kugeza muri Kamena 2026, Kanyonga yabaye Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB).
Yakoze mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) mu myanya itandukanye, aho kuva mu 2019 kugera mu 2022 yabaye Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi. Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru ushinzwe kwandika amasosiyete n’ubucuruzi muri RDB.
Yakoze kandi mu Biro by’Umukuru w’Igihugu aho yakoze nk’umusesenguzi w’amakuru n’ingamba.
Yize icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’amategeko muri Afurika y’Epfo muri Kaminuza ya Witwatersrand.
Afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’amategeko y’ubucuruzi n’amakoperative yakuye muri kaminuza ya Harvard Law School muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Perezida Kagame kandi yagize Umurungi Michelle Umuyobozi Mukuru Wungirije unashinzwe Ishoramari mu Rwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB).
Umurungi Michelle ni inzobere mu bijyanye n’imari, ishoramari n’iterambere ry’ubucuruzi mu Rwanda aho kuva mu 2024 yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ishoramari mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB).
Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa, Maj Gen Bayingana Emmanuel agirwa Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Leta ya Israel.
Col (Rtd) Ruhunga Jeannot yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda muri Repubulika ya Pologne mu gihe Amb. Nkulikiyinka Christine yagizwe Ambasaderi wa Repubulika y’u Rwanda mu Bwami bwa Espagne.














