Abantu benshi bakunze gutangira umunsi banywa Ikawa cyangwa Icyayi, gusa ikibazo gihora kibazwa ni ‘Ese ni ikihe kinyobwa muri ibi bibiri kiruta ikindi kukinywa mu gitondo’, mu gutuma umuntu agira imbaduko no kwirirwa umubiri umeze neza.
Igisubizo gitangwa n’inzobere mu bijyanye n’Ubuzima ni uko muri ibi binyobwa bibiri nta kiruta ikindi ahubwo biterwa n’uko umubiri w’umuntu wakira caffeine [Ikinyabutabire cyongerera imbaraga ubwonko bwa muntu] ibamo n’intego umuntu afite uwo munsi.
Icyayi n’Ikawa byombi bifite intungamubiri zitwa ‘Antioxidants’ zirinda umubiri kwangizwa n’uduce duto twitwa ‘Free radicals’ duterwa no guhangayika cyane ‘stress’, umwotsi, imirasire y’izuba, ibiryo bitujuje ubuziranenge, indwara zimwe na zimwe n’imiti yakoreshejwe nabi.
Izi Antioxidants ziri mu Cyayi n’Ikawa byose, ahubwo itandukaniro rinini rikaba uburyo ibi binyobwa byombi bitanga imbaraga n’uburyo bigira ingaruka ku mubiri.
Ibyiza byo kunywa Ikawa mu gitondo
Ikawa ubundi izwiho cyane gutuma ubwonko bukanguka umutwe ugakora vuba, ndetse uwayinyweye akumva afite imbaraga.
Iki kinyobwa kifitemo za ‘antioxidants’ ziri mu bwoko bwa ‘chlorogenic acid’ zirinda uturemangingo (cells) tw’umubiri kwangirika, gusaza vuba, kugabanya ‘stress’ ndetse igafasha umutima aho igabanya umuvuduko w’amaraso, igatuma atembera neza ndetse ikanayasukura.
Igabanya kandi kuzamuka kw’isukari mu maraso, aho ifasha mu kwirinda indwara ya diabète yo mu bwoko bwa 2, ifasha umwijima gusukura umubiri, ifasha mu kugabanya ibiro, kubyimbura n’ibindi.
Nk’uko byemezwa n’inzobere mu mirire, Samantha Peterson, caffeine iri mu Ikawa ifasha kongera imbaraga z’umubiri no kugabanya umunaniro. Ariko kandi, ku bantu bamwe, ishobora gutera guhagarara ku mutima, kuribwa mu nda, kudasinzira neza iyo uyinyoye nabi cyangwa ari nyinshi.
Ibyiza by’Icyayi mu gitondo
Icyayi kiri mu bwoko butandukanye, hari icyayi cy’icyatsi ‘Green tea’ n’icyayi cyirabura ‘black tea’, byose bifite intungamubiri nyinshi.
Icyayi cy’icyatsi kirimo ikinyabutare cya ‘catechins’, gifasha mu kurinda uturemangingo tw’umubiri no kurwanya za ‘Free radicals’ ziterwa na ‘stress’, ikarinda indwara z’umutima, igafasha ubwonko gukora neza, ikagabanya isukari mu mubiri, ikagabanya ibinure mu mubiri, ikarinda indwara za kanseri.
Ku rundi ruhande Icyayi cyirabura cyo kifitemo ‘Theaflavins’ zikora nka ‘catechins’ ariko bigatandukanywa nuko Theaflavins zituruka muri ‘catechins’, gusa izi ‘catechins’ ziba ari umwimerere ariko ‘Theaflavins’ zo ziba zatunganyijwe, bigatuma ziba zikomeye haba ku gifu, ku cyanga ndetse n’imbaraga zacyo.
Gusa ibi binyabutabire uko ari bibiri bifasha mu kuba umutima wakora neza, guhuza imikorere y’imisemburo itandukanye mu mubiri, kongera ubudahangarwa bw’umubiri.
Gusa itandukaniro rikomeye ry’icyayi nuko gifite ikinyabutabire cyitwa ‘L-theanine’ gifasha umuntu kuba maso, gusa yo ntigira ingaruka zo guhagarika umutima nk’Ikawa.
Icyayi gituma umuntu agira imbaraga ziringaniye ariko zigumaho, aho gutanga imbaraga nyinshi nk’Ikawa ariko zihita zishira mu gihe gito.
Wakibaza uti ikinyobwa kiruta ikindi ni ikihe?
Inzobere mu mirire Maddie Pasquariello avuga ko guhitamo Icyayi ku Ikawa bidafite itandukaniro rinini ku buzima bw’ubinywa ndetse no kurinda indwara.
Gusa nk’uko bigarukwaho Ikawa yifitemo caffeine na ‘antioxidants’ nyinshi zirenze iz’Icyayi, bityo ubihitamo agendera ku kubanza kumva umubiri we n’ikitamugiraho ingaruka.
Bityo umuntu agahitamo Ikawa mu gihe akeneye kugira imbaraga nyinshi ariko no gutuza (nko mu gihe ukeneye gukora imirimo igusaba gukoresha mu mutwe cyangwa umubiri cyane).
Ukaba wahitamo Icyayi igihe wumva Ikawa iguhagarika umutima cyangwa ikagutera kumva utameze neza cyane cyane mu gihe uyinyweye utariye, igihe utari hamwe nabwo ugirwa inama yo kunywa icyayi, cyangwa se ukeneye imbaraga ariko zitari bucike mu kanya gato nabwo wanywa Icyayi.
Ikindi kandi kunywa Ikawa utabanje kurya bishobora kwangiza igifu, cyane cyane ku bantu bafite igifu cyoroshye, kugabanya isukari unywa mu Cyayi cyangwa Ikawa bituma bigira akamaro kurushaho, gusa amazi akaba ingenzi, umuntu aba agomba kuyanywa mbere y’ibindi byose.






