sangiza abandi

Icyo u Rwanda rwungukiye muri Francophonie mu mboni za Louise Mushikiwabo

sangiza abandi

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo, yatangaje ko u Rwanda nk’umunyamuryango, rumaze kungukira kuri byinshi birimo ko rwagize abarimu bigisha ururimi rw’Igifaransa no guteza imbere abagore n’urubyiruko.

Ibi yabitangaje mu kiganiro cyihariye yagiranye na RBA, cyagarukaga ku ruhare rwa OIF ku bihugu kuva yashingwa.

Louise Mushikiwabo mu 2022, nibwo yongeye gutorerwa kuyobora uyu muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF.

Mu myaka ine agiye kumara muri uyu muryango hakozwe byinshi birimo kurushaho guteza imbere uru rurimi rw’Igifaransa, umuco no guteza imbere umugore n‘urubyiruko.

Agaruka ku byo OIF imaze kugeraho by’umwihariko ku Rwanda, Mushikiwabo yavuze ko hari ibyo wagezeho birimo no kuzana abarimu bigisha Igifaransa baturutse muri uyu muryango.

Ati “Murabizi ko OIF ikora ibintu bitandukanye, hari ururimi rw’igifarana, hari inzego z’iterambere mu bikorwa bitandukanye ndetse hakaba n’akazi ka Politiki.”

Yakomeje ati “Dufite Porogarame yo kwigisha abigisha Igifaransa, ikabaha ubushobozi mu kwigisha ururimi rw’Igifaransa. Na hano mu Rwanda, u Rwanda ni cyo gihugu cya mbere cyasabye iyo porogarame. Dufite abarimu hano bakorana n’abarimu mu mashuri yo mu Rwanda, ubu tugeze ku cyiciro cya gatatu.”

Hano mu Rwanda kandi dufite porogaramu twigisha abajya mu butumwa bw’amahoro ku Isi. Abari guhabwa ayo masomo ni abagiye kuzajya muri Centrafrique , aho urwo rurimi rukenewe.

Mushikiwabo avuga kandi uyu muryango utanga amasomo y’Igifaransa ku badiporomate .

Ni iki u Rwanda rwungukiye muri OIF ?

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byungukiye muri uyu muryango wa OIF.

Ati “ Igihugu cyacu nibyo kiri mu bihugu byashinze uyu muryango. U Rwanda cyane cyane rwagiye rwunguka ku bijyanye no guhuriramo n’ibihugu bya Afurika. Dufite porogaramu zisanzwe zimaze imyaka myinshi , ariko iyo ibihugu bihuye, bihuriye mu muryango umwe bifite byinshi byongera kuri diporomasi y’igihugu. “

Yakomeje agira ati “Buriya tugira Ikigo gishinzwe iterambere rirambye, mu ntara ya Quebec, muri Canada, na mbere yuko njya kuyobora uwo muryango,OIF, icyo kigo cyakoranye n’u Rwanda, cyane cyane ku bijyanye n’ingufu (Energy).”

Louise Mushikiwabo avuga ko by’umwihariko abagore n’urubyiruko bo mu Rwanda bafashijwe kwiteza imbere binyuze mu Kigo Gishinzwe Iterambere Rirambye.

Ati “Nta kuntu nari kuba nyobora umuryango, ngo igihugu cyacu ntikibashe kwisangamo cyane, no kugira uruhare. Dufite n’ibindi bikorwa imbere mu gihugu bijyanye no guteza imbere abagore, kwigira n’ubukungu. Ikigega cyitwa La Francophonie avec-Elles.

Mushikiwabo avuga ko umuryango wa OIF wagutse ndetse usigaye ukora ibikorwa bitandukanye birimo no gufasha abagore n’urubyiruko kubona akazi.

Ati “Icyo nasaba urubyiruko rw’Abanyarwanda, ni ukumenya ko turi umuryango ufite agaciro, ufatika, bakabyitaho kugira ngo mbese bibe byabagirira akamaro. “

Mushikiwabo avuga iki kuba hari abaterwa ipfunwe no kutavuga neza Igifaransa ?

Mushikiwabo  avuga ko abantu badakwiye guterwa ipfunwe no kuba batazi neza ururimo ahubwo baba bakwiye gushyira umuhate mu kurwiga.

Ati “ Twese ntabwo tukivuga neza cyane. Icyangombwa ni uko umuntu abasha kwisobanura, byajya mu by’akazi bikajya mu Gifaransa kirenze icya mwaramutse . Ariko nziko hari Abanyarwanda benshi bafite ubumenyi mu rurimi rw’Igifaransa.”

Louise Mushikiwabo yatowe bwa mbere nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu 2019. Ubu akaba yitegura kwiyamamariza manda ya gatatu nayo y’imyaka ine.

U Rwanda rwinjiye mu muryango w’abavuga Igifaransa mu mwaka 1970 .

Photos:

[fluentform id="3"]