sangiza abandi

Ibiciro by’ifumbire byazamutseho 66% mu mezi ane 

sangiza abandi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko amakimbirane mpuzamahanga arimo intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati n’iyo muri Ukraine byagize ingaruka ku buhinzi aho byatumye ibiciro by’ifumbire ku isoko mpuzamahanga bizamuka ku gipimo kiri hagati ya 15% na 66% mu mezi ane gusa.

Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yabigarutseho kuri uyu wa 9 Nyakanga 2026 ubwo yagezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, ikiganiro kuri gahunda za Guverinoma mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza.

Minisitiri Nsengiyumva yavuze ko leta ikomeje guhangana n’izi ngaruka ifasha abahinzi kutagerwaho cyane n’izi mpinduka zituruka ku makimbirane aho yongeye nkunganire yageranera umuhinzi kugira ngo yoroherwe no kubona ifumbire ku giciro kidahanitse.

Yagize ati “ Mu guhangana n’iri zamuka, Guverinoma yiyemeje gufasha umuhinzi kwishyura 50% y’igiciro cyazamutse, yiyongera kuri nkunganire yari isanzwe itangwa”.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko ibi byatumye nkunganire ku ifumbire leta igenera umuhinzi igera kuri miliyari zisaga 64Frw mu mwaka wa 2026-2027 ivuye kuri miliyari zisaga 39Frw yatanzwe mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2025-2026. Ibi bivuze ko nkunganire iziyongeraho miliyari zisaga 25 Frw, bingana na 64%.

Yagize ati “Izi ngamba zizatuma igiciro cy’ifumbire gikomeza korohera abahinzi, bizagira kandi uruhare mu kongera ikoreshwa ryayo. Nakwibutsa ko ikoresha ry’ifumbire ryavuye  ku biro 73 kuri hegitari mu mwaka wa 2024 rikagera ku biro 80 kuri hegitari muri uyu mwaka. Intego ni ukugera ku biro 94,6 kuri hegitari mu mwaka wa 2029”.

Mu biciro bishya by’ifumbire biherutse gushyirwa hanze na MINAGRI hagaragayemo izamuka, ndetse abahinzi basabwa kumenyekanisha ingano y’ifumbire bazakenera hakiri kare mu rwego rwo gutangira kwitegura. 

Muri ibi biciro MINAGRI yatangaje ko igiciro cy’ifumbire ya Urea cyazamutse, aho cyavuye kuri 1190 Frw, kigera kuri 1980 Frw ku kiro kimwe, byiyongeyeho 66%, ni mu gihe kandi ifumbire ya NPK 17-17-17 (Compound) yavuye ku 1369 Frw ku kiro igera kuri 1861 Frw byiyongeyeho 36%,  naho ifumbire ya NPK 17-17-17 (Blend) yavuye kuri 1330 Frw ku kiro igera ku ku 1780 Frw aho cyiyongeyeho 34%.

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko mu rwego rwo kugabanya ikiguzi leta yishyura ku ifumbire itumizwa hanze  kuri ubu mu Rwanda hubatswe uruganda rufite ubushobozi bwo gukora kuvanga toni  100.000 by’ifumbire ku mwaka.

Yavuze ko mu rwego rwo gukomeza korohereza abahinzi n’aborozi kubona ibikoresho nkenerwa, Guverinoma izakomeza gusonera imisoro imiti ivura amatungo n’ibikoresho byifashishwa mu buhinzi n’ubworozi  birimo imashini zihinga, izuhira ndetse n’ibikoresho bifata amazi.

Yagize ati “Guverinoma kandi ikomeje gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya ingano y’umusaruro wangirika nyuma y’isarura. Muri uru rwego, ku bufatanye n’abikorera, hakomeje kubakwa ibikorwaremezo bifasha abahinzi n’aborozi gufata neza umusaruro wabo, birimo ubwanikiro, ubuhunikiro, ibyumba bikonjesha n’imashini zumisha imyaka”.

Dr. Nsengiyumva kandi yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’ibura ry’imvura, Leta yashyize imbaraga muri gahunda yo kuhira aho kugeza ubu ubutaka bwuhirwa bugeze kuri hegitari zirenga ibihumbi 76 ndetse biteganyijwe ko, muri uyu mwaka wa 2026, buzongerwa bukagera kuri hegitari zirenga ibihumbi 82.

“Intego dufite ni ugukomeza kongera ubuso bwuhirwa bukazagera kuri hegitari zisaga ibihumbi 132 mu mwaka wa 2029”.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko guverinoma izakomeza gushyira imbaragamu guteza imbere uburyo bugezweho bwo gutanga amakuru y’iteganyagihe hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho, kugira ngo abaturage n’inzego zitandukanye bahabwe amakuru yizewe kandi ku gihe.

Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin yavuze ko leta ikomeje guhangana n’ingaruka ziterwa n’amakimbirane akomeje kugaragara ki Isi ifasha abahinzi kutagerwaho cyane n’izi mpinduka
Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi, yagejejwejo gahunda za Guverinoma mu kubungabunga ubukungu n’imibereho myiza.

Photos:

[fluentform id="3"]