Polisi y’u Rwanda yatangaje ko igihe cyo gukangurira abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge no kuzishyikiriza inzego bireba cyarangiye, bityo ko umuntu uzazifatanwa azajya ahanwa nk’uwakoze icyaha agahanwa hakurikijwe amategeko.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yabivuze ku wa 12 Kanama 2026, ubwo ibikorwa byo gukusanya no kumena inzoga zitemewe byari bikomeje hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.
CIP Gahonzire yavuze ko inzego z’umutekano zitazongera gufata nk’umuntu wihitiyemo kuzitanga ku bushake uwufatanwe izi nzoga nyuma y’uko igihe cyo gukangurira abaturage kuzishyikiriza inzego cyarangiye.
Ati: “Ubu abo dufata turabafunga kuko barenze ku mabwiriza. Twagize igihe kinini cyo kubakangurira no kubasobanurira. Uyizanye ku neza nta kibazo, ariko ufashwe yazihishe, amakuru aturutse ahandi mu baturage cyangwa mu bugenzuzi bwacu, ariko atabivuze, uwo arakurikiranwa.”
Yatanze urugero rw’amakarito y’inzoga arenga 3,000 yafatiwe mu gace ka Muhima mu Mujyi wa Kigali, aho umucuruzi yari yazihishe, ariko inzego z’umutekano zikabimenyeshwa n’undi muturage.
Ibi, Polisi ivuga ko bigaragaza ko nubwo inzoga zitujuje ubuziranenge zamaze gukumirwa ku isoko, hari bamwe bagikomeje kuzihisha, kuzibika cyangwa gushaka kuzicuruza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa byo gukusanya izi nzoga no kuzimena birakomeje. Watangaje ko kuva gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge yatangira ku wa 2 Kanama kugeza ku wa 12 Kanama , mu turere dutatu tuwugize hamaze gukusanywa amacupa akabakaba miliyoni enye y’inzoga zizwi nk’ibyuma.
Ntabwo ari mu Mujyi wa Kigali gusa ibikorwa byo kumena inzoga zitujuje ubuziranenge byakomeje. Ku wa 12 Kanama, mu Karere ka Nyabihu na ho hamenwe hafi litiro 30,000 z’inzoga zakozwe n’inganda nto zo mu Rwanda, harimo izavugwaga ko zengerwa mu bitoki.
Mu Karere ka Karongi, hamenwe litiro zirenga 2,500 z’izi nzoga, aho bamwe mu bazinywaga bagaragaje ingaruka zabyo ku buzima bwabo ndetse no ku mibereho y’imiryango yabo.
Nyuma y’iminsi 10 iki gikorwa gitangiye, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, Rwanda FDA, kimaze gufunga inganda zirenga 150 zikora inzoga zitujuje ubuzirenenge, kinahagarika ibinyobwa zikora. Hahagaritswe kandi ibyangombwa byo gutumiza amoko y’inzoga 47 mu mahanga.









