sangiza abandi

Igikomangoma cya Monaco cyashimye Politiki y’u Rwanda irengera ibidukikije

sangiza abandi

Igikomangoma Albert II wa Monaco wanitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye mu Rwanda, mu mujyi wa  Kigali, yatangaje ko ashima politiki y’Igihugu ijyanye no kurengera ibidukikije.

Uyu mugabo ari mu Rwanda aho yitabiriye Inama ya 194 y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI)  ndetse n’isoza rya shampiyona y’Isi y’amagare, anatanga ibihembo.

Aganira na RBA, yavuze ko ashima ari uburyo u Rwanda rwateguye neza iryo rushanwa .

Yongeyeho ko mu byo yaganiriye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, harimo ko yashimye uburyo u Rwanda rwashyize imbaraga mu kurengera ibidukikije no kwimakaza isuku mu gihugu hose.

Ati “ Naganiriye na Perezida Paul Kagame ku bijyanye n’ibidukikije. Namushimiye by’umwihariko ku ruhare rwe n’u Rwanda muri rusange ku kurwanya ihumanya ry’ikirere.”

Yakomeje agira ati “ Natwe muri Monaco twahagaritse ikoreshwa rya Purasitiki rikoreshwa inshuro imwe, ubu hashize imyaka itatu tubitangiye. Rero hari byinshi duhuriyeho.”

Nadashima ibyo u Rwanda rukora n’uburyo ari intangarugero mu mikorere. Ibyo umuntu arabibona kuva ku kibuga cy’indege kugera mu mujyi wa Kigali rwagati. Ubona Kigali icyeye kandi itoshye.Ni ibintu bigaragarira buri wese .”

U Rwanda rumaze imyaka myinshi rushyizeho gahunda yo guca amasashi n’ibindi bikoresho bitabora mu rwego rwo kurengera ibidukikije, hakumirwa ingaruka pulasitiki n’amasashi biteza

Itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ribuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.

Photos:

[fluentform id="3"]