sangiza abandi

Ikawa y’u Rwanda yongereye agaciro ku isoko mpuzamahanga mu 2025

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi, NAEB, cyatangaje ko agaciro k’Ikawa y’u Rwanda gakomeje kuzamuka ku rwego mpuzamahanga, aho mu cyamunara mpuzamahanga y’umwaka wa 2025, igiciro cyayo cyiyongereye 22.8% ugereranyije n’umwaka ushize.

Ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi wa NAEB, Claude Bizimana, mu birori byo kwizihiza intsinzi ya Best of Rwanda Specialty Coffee, igikorwa ngarukamwaka gihuza abahinzi, abatunganya n’abacuruzi b’ikawa, hagamijwe kumenyekanisha Ikawa y’u Rwanda no kuyigeza ku isoko mpuzamahanga.

NAEB itangaza ko gahunda ya ‘Best of Rwanda’ yashyizweho hagamijwe gushakira abaguzi ikawa y’u Rwanda hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko hanitabwa cyane ku kugurisha ikawa nziza, binyuze mu cyamunara mpuzamahanga gitegurwa ku bufatanye n’Umuryango Alliance for Coffee Excellence (ACE).

Mu mwaka ushize wa 2023/2024, ikawa yegukanye umwanya wa mbere yaguzwe amadorari 71.8 ku kilo (95,874 Frw/Kg), itunganywa n’ikigo NOVA Coffee Ltd, gikorera mu Murenge wa Bukure, mu Karere ka Gicumbi, kiyobowe na Mukamushinja Agnès, akaba ari na we wagitangije.

Umuyobozi Mukuru wa NAEB, Claude Bizimana, yatangaje ko mu mwaka wa 2024/2025, igiciro cy’ikawa y’u Rwanda cyazamutse kikagera ku madolari 88.18 ku kilo (hafi ibihumbi 129,000Frw), bikerekana ko ikawa y’u Rwanda ikomeje gushimwa ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Uyu mwaka icyo icyo twishimira ni uko ikawa ya mbere yaturutse mu Karere ka Huye, ibona amadolari 88.18$, bivuze ko iyo turebye igiciro cy’uyu mwaka n’icy’umwaka ushize, twongeyeho 22.8. Ni ibintu byiza rero.”

Avuga kandi ko iyo ugereranyije igiciro cyabonetse ku ikawa 19 zakunzwe ku ruhando mpuzamahanga mu mwaka ushize n’igiciro cyabonetse mu ikawa 20 z’uyu mwaka, amafaranga yabonetse muri iyi myaka ibiri yariyongereyeho 86%.

Bizimana avuga kandi ko nyuma ya ‘Best of Rwanda’ hakurikizaho guhuza umuguzi n’uwahinze iyo kawa kugira ngo hakomeze ubufatanye.

Ati “Umuguzi tunyura inyuma tukamwegera tukamubwira tuti ‘Ya Kawa waguze, ya Kawa nziza, abayihinze turabazi barahari’ tukaba twabahuza na nyuma ya ‘Best of Rwanda’ bazagire amasezerano arambye ku giciro cyiza.”

Umuyobozi w’Ihuriro ry’abatunganya bakanohereza ikawa mu mahanga, CEPAR, Orest Baragahorana, yatangaje ko muri uyu mwaka Ikawa y’u Rwanda yaguzwe n’abantu benshi bo mu bihugu bitandukanye.

Ati “Ikawa yamenyekanye ahantu hose, haba muri Amerika, haba muri Aziya, haba mu Burasirazuba bwo Hagati, ahantu hose yagezeyo, twabonye abaguzi kandi bagura ku giciro gishimishije.”

Yaboneyeho gushimira abahinzi bateguye Ikawa nziza ndetse bakayigeza ku bayitunganya ku gihe, ndetse abizeza ko amafaranga azava muri uyu musaruro nabo azabagezwaho. NAEB yateganyije ko amafaranga agurwa ikawa nziza, angana na 75%, ahabwa umuhinzi wayihinze.

Ikawa eshatu zahize izindi muri Best of Rwanda 2024/2025, ni Tropica coffe yaje ku mwanya wa gatatu, Rwamatamu Coffee yaje ku mwanya wa kabiri na K-Organics yaje ku mwanya wa mbere. Abahagarariye ibi bigo bahawe igihembo cy’ishimwe cyatanzwe na NAEB.

Photos:

Photos: NAEB

[fluentform id="3"]