Leta y’u Rwanda yakiriye imiryango 98 igizwe n’Abanyarwanda 326 bari bamaze imyaka irenga 30 barahungiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba Banyarwanda bageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane, tariki ya 30 Ukwakira 2025, binjiriye ku mupaka munini wa La Corniche. Abaje biganjemo umubare munini w’abagore n’abana.
Nyuma yo kwakirwa bakaba bajyanywe mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu karere ka Rusizi ngo bategurwe gusubira mu miryango yabo.
Abatahutse bakiriwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique wabashimiye kuba bagarutse mu rwababyaye ndetse abasaba kwisanga no gufatanya mu iterambere.
Ati ‘’Twishimiye kwakira abaturage bacu baba batahutse kandi tuba tuzi ubuzima bari babayemo bikatubabaza kuko ataribwo bukwiriye Umunyarwanda, kuko dufite igihugu cy’amahoro n’umutekano, iyo twumvishe bameze nabi kandi iwabo nta kibazo gihari nk’ubuyobozi bidutera impungenge.”
Yakomeje avuga ko igihugu cyiteguye kubakira no kubasubiza mu buzima busanzwe asaba abatahutse kwitabira gahunda za leta no kubahiriza amategeko kugirango bajyane nabo basanze.
Ati “’Igihugu gifite ubushobozi bwo kubakira no kubasubiza mu buzima busanzwe kugirango bakomezanye urugendo rw’iterambere n’abandi baturage, icyo tubasaba nuko uburyo igihugu kibayeho hubahirizwa amategeko no kubahiriza gahunda ya leta kugirango bajyane n’abandi’’
Aba bose iyo bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe bahabwa amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa amadorali y’Amerika 188, uri munsi yayo agahabwa 113 ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’amafaranga 40,800 Frw.
Gutahuka kwabo gushingiye ku masezerano yasinywe tariki ya 24 Nyakanga 2025 hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aya yashyiriweho umukono i Addis Ababa muri Ethiopia, agamije gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka, mu mahoro, kandi ku buryo bwubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Congo yasinyiwe i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 27 Kamena 2025, nayo arimo ingingo yo gufasha impunzi gutahuka ku bushake.









