sangiza abandi

Ikindi cyiciro cy’Abanyarwanda bavuye muri Congo cyatahutse

sangiza abandi

U Rwanda rwakiriye imiryango 106 igizwe n’Abanyarwanda 387, bari bamaze imyaka batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba Banyarwanda bakiriwe ku mupaka munini uhuza u Rwanda n’Uburasirazuba bwa RDC uzwi nka ‘La Corniche’, kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Ukwakira 2025.

Nyuma yo kwakirwa bagaragaje ko bishimiye kugaruka mu gihugu cyababyeye.

Nzabanita Deborah avuga ko ababyeyi be bamusize muri RDC, akaba agarukanye mu Rwanda umwana yabyaranye na Wazalendo.

Ati’’Navukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ababyeyi banjye bansigayo, intambara zaho zatumye ntacyo ngeraho kuko sinize nubu ntashye narabyaye kandi mfashwe ku ngufu n’abarwanyi ba Wazalendo, ndabona mu Rwanda ari heza cyane ndishimye cyane.’’

Uwase Claudine we avuga ko yavukiye mu nkambi aho bababuzaga gutaha bababwira ko utashye bamwica gusa akaba yishimira kuba agarutse mu gihugu cye.

Ati‘’Navukiye i Kibumba, mu nkambi bajyaga batubuza gutaha mu Rwanda batubwira ko uhageze bagukorera ibya mfura mbi, bakugirira nabi, bagukubita ndetse bamwica cyangwa bakagufunga. Mu minsi ishize mukuru wange yarampamagaye ngo ntahe kuko mu Rwanda ari amahoro niko gufata abana turataha, ndishimira kugera mu gihugu cyanjye.”

Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa, abashimira kuba bagarutse mu gihugu cyabo ndetse abagaragariza amahirwe y’iterambere abategereje kugira ngo nabo biteze imbere.

Yakomeje asaba abaturage kuzabakira neza bagafashwa kwinjira mu buzima busanzwe no kubaha amakuru ajyanye n’imitungo itimukanwa basize.

Ati’’Bafashe icyemezo gikwiye, nabizeza ko bazabona imiyoborere myiza, icyo nsaba abazabakira ni ukubishimira bakabakira nk’abaturanyi nk’imbaraga ziyongereye mu kubaka igihugu, bakanabafasha gucyemura ibibazo by’amasambu, kubaha amakuru y’ibanze kugirango binjire mu buzima busanzwe”

Nyuma yo kwakira abagize iyi miryango bahise bajyanwa mu Nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, iherereye mu Karere ka Rusizi, aho bazaba bari mu gihe bategereje gusubizwa mu buzima busanzwe bw’igihugu.

Tariki ya 24 Nzeri u Rwanda nabwo rwari rwakiriye indi miryango 101 igizwe n’Abanyarwanda 314 batahutse mu Rwanda ku bushake, bakaba bariyongeraga ku bandi 533 bari bakiriwe muri Kanama uyu mwaka.

Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda bari bamaze imyaka myinshi muri RDC, cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia tariki ya 24 Nyakanga 2025.

Abavuye mu buhunzi batahutse mu Rwanda bahabwa ubufashwa bw’amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho urengeje imyaka 18 ahabwa amadorali y’Amerika 188, uri munsi yayo agahabwa 113 ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’amafaranga 40.800 Frw.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa prosper yakiriye Abanyarwanda batahutse bavuye muri Congo

Photos:

[fluentform id="3"]