Ikipe y’Umukino w’Amagare y’u Bufaransa iri mu Rwanda aho yari yitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Abakinnyi ndetse n’abayobozi b’iyi kipe basuye urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, kuri uyu wa kabiri, tariki ya 30 Nzeri 2025, bunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku rubuga rwa X, rwatangaje ko abakinnyi ndetse n’abayobozi b’iyi kipe bagize umwanya wo gusura no gusobanurirwa byinshi ku mateka yaranze u Rwanda.
Rwagize ruti” Muri urwo ruzinduko, bigishijwe ku mpamvu zatumye habaho jenoside, ingaruka yagize ku gihugu, ndetse n’uburyo u Rwanda rwakomeye ndetse rukongera kwiyubaka nyuma yayo.”
Iyi kipe y’u Bufaransa yari yitabiriye Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye ku nshuro ya mbere muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda, yatahanye umudari wa Feza yegukanye ku munsi wa gatatu w’irushanwa ubwo amakipe yasiganwaga n’igihe, ikurikiye ikipe ya Australia yaje ku mwanya wa mbere.
Uretse uyu mudali, umukinnyi w’ikipe y’u Bufaransa, Célia Gery yatahanye umudali wa Zahabu, yegukanye mu bagore batarengeje imyaka 23 basiganwa mu muhanda, ahigitse abasaga 35 babashije gusoza isiganwa n’abandi benshi batabashije gusoza isiganwa.








