sangiza abandi

Ikipe y’u Rwanda yijeje intsinzi mu Irushanwa rya Billie Jean King Cup

sangiza abandi

Ikipe y’Igihugu y’Abagore yiteguye guhagararira neza u Rwanda mu irushanwa rikomeye rya Billie Jean King Cup Group IV, rigiye kubera i Kigali ku bibuga bya IPRC Kigali.

Iri rushanwa ryakiriwe ku nshuro ya gatatu n’u Rwanda riratangira kuri uyu wa Mbere, tariki ya 14 Nyakanga kugeza ku wa 19 Nyakanga 2025.

U Rwanda rwisanze mu Itsinda C hamwe na Ethiopia, Sénégal na Repubulika ya Congo, nyuma ya tombola yabaye ku Cyumweru. Iri rushanwa rizahuza ibihugu 12 byo ku Mugabane wa Afurika, byose bikazaba bihatanira kuzamuka mu byiciro byo hejuru, mu Itsinda rya gatatu, Group III.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis, yashyikirije ibendera ry’Igihugu iyi kipe y’Igihugu, mu muhango wabaye ku wa Gatandatu, agaragaza ko Leta ishyigikiye abakinnyi kandi yizeye ko bazitwara neza.

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Tuyisenge Olive, yavuze ko imyiteguro bayikoze neza, kandi bafite intego yo kwegukana umwanya wa mbere mu itsinda, bityo u Rwanda rukazamuka mu Itsinda rya Gatatu (Group III).

Ku kijyanye no kwitega intsinzi kandi ikipe yakinnye umwaka ushize ari yo izakomeza gukina, Tuyisenge yavuze ko ubu bitandukanye kuko umwaka ushize batari bamenyeranye.

Ikipe y’u Rwanda igizwe n’abakinnyi bane Lia Mosimann Kaishiki, ukinira mu Busuwisi, Tuyishime Sonia, nimero ya mbere mu Rwanda, Umumararungu Gisèle, nimero ya kabiri mu gihugu na Tuyisenge Olive, Kapiteni w’ikipe.

U Rwanda rwisanze mu Itsinda C
BJK Cup izitabirwa n’abakinnyi baturutse mu bihugu 12
Minisiteri ya Siporo yahaye abakinnyi b’ikipe y’u Rwanda ibendera nk’uburyo bwo kubashyigikira
Kapitebi w’Ikipe y’u Rwanda, Olive Tuyisenge yijeje intsinzi

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]