Imanizabayo Emeline yanditse amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere wegukanye Umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika mu mikino Ngororamubiri, African Athletics Championships.
Yegukanye uyu mudali kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026, nyuma yo gukoresha 23:25.92 mu gusiganwa ku maguru muri metero 5000, muri iyi mikino iri kubera muri Ghana.
Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yashimiye Imanizabayo ukomeje guhesha ishema u Rwanda ahagarariye muri iyi mikino.
Ati: “Ni uko ni uko Emeline! Komereza aho wihesha ishema, urihesha n’igihugu cyacu. Intego ni olympics n’umudari w’isi. Urashoboye kandi urashyigikiwe.”
Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF), ryagaragaje ibyishimo byo kugira umukinnyi muri iyi mikino uhiga abandi muri Afurika, bikaba ishema ku Rwanda.
“Turishimira cyane Emeline Imanizabayo wakoze amateka ndetse akabera ikitegererezo barumuna be mu mikino ngororamubiri mu Rwanda. Iyi ntsinzi idasanzwe igaragaza, umurava n’iterambere rikomeje kugaragara mu mukino ngororamubiri w’u Rwanda ku rwego rwa Afurika.”
Ikipe y’u Rwanda ihagarariwe n’abakinnyi 4 bari guhatanira imidali mu byiciro bitandukanye mu mujyi wa Accra muri Ghana.
Emeline Imanizabayo na bagenzi be bakomeje guhesha ishema u Rwanda mu marushanwa atandukanye kuko no ku wa 19 Mata 2026, yegukanye umudali wa zahabu mu Irushanwa rya Shampiyona y’u Buholandi ry’Imikino Ngororamubiri ryabereye i Utrecht, nyuma yo kwitwara neza cyane mu gusiganwa metero 5,000 mu bagore.
Ni mu gihe ku wa 26 Mata 2026, Niyonkuru Florence yegukanye umudali wa zahabu mu cyiciro cy’abagore b’ababigize umwuga (Elite Women) mu irushanwa rya TCS World 10K Bengaluru mu Buhinde.












