sangiza abandi

Imbamutima z’abashyitsi bari mu Rwanda baje kureba shampiyona y’Isi y’Amagare

sangiza abandi

Abashyitsi bari mu Rwanda aho bari gukurukira Shampiyona y’Isi y’Amagare, bagaragaje ko bashimishijwe n’ubwiza bw’Igihugu na serivisi nziza barimo guhabwa mu mahoteli anyuranye.

Muri iyi minsi mu Rwanda hari kubera Shampiyona y’Isi y’isiganwa ry’amagare, i Kigali haragaragara urujya n’uruza rw’abashyitsi bari mu Rwanda  by’umwihariko mu mahoteri  abacumbikiye.

Aba bashyitsi baturutse ku migabane yose harimo na Afurika, bacumbikiwe mu mahoteli 33 mu Rwanda.

Bavuga ko biteguye no gusura ahantu nyaburanga harimo na za pariki z’Igihugu.

Guy Vermeiren na bagenzi be  baturutse ku mugabane w’Uburayi, baganira na RBA bagaragaje ko bishimiye u Rwanda, uko rusa, rutekange n’uko rwakira abantu.

Ati “Dushimishijwe no kuba turi hano, urwego rwo kutwakira rurarenze.”

Rick Marfait we yagize ati ” Kuva tugikandagira muri iki gihugu twakiriwe neza, twahise tubona isuku ku buryo twahise twumva dutekanye.”

Ibi kandi ni amahirwe akomeye kuri ba rwiyemezanirimo bagize amahirwe yo kubakira nabashimira uburyo igihugu kibafasha mu bucuruzi bwabo, binyuze mu kubazanira ababagana baje mu marushanwa nk’aya.

Umuyobozi w’imwe mu mahoteli abakira ya Mountain View, Sibomana Gaspard avuga ko bishimira abahirwe bagize yo kwakira bamwe mu bitabiriye iri rushanwa aho bacumbikiye ikipe y’Ababirigi.

Yagize ati “Turashimira by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubika y’u Rwanda Paul Kagame, ukomeje kudushakira amasoko no kutwubakira ibikorwaremezo ku buryo iri rushanwa ryo ku rwego rw’isi riri kubera hano mu Rwanda “.

Umwe mu Bayobozi b’ishyirahanwe ry’abanya mahoteli, Rwanda Tourism and Hospitality, Sarah Kirenga, avuga ko abashyitsi bari kwakirwa neza kandi ku buryo bazanagaruka gusura u Rwanda.

Yagize ati “Abashyitsi iyo bageze mu Rwanda babona itandukaniro ritangaje, haba ku isuku yacu, haba ku mutuzo wacu, uko twakira abashyitsi, ni ibintu bibanezeza, nta kizatuma batagaruka”.

Impunguke mu by’ubukungu Francois Kanimba,  avuga ko ibi byose u Rwanda rubigeraho biturutse kuri diporomasi yo ku rwego rwo hejuru, ya Perezida Paul Kagame.

Ati “Muri Rusange iyo urebye uburyo u Rwanda rugerageza kwinjira ku isoko mpuzamahanga biciye muri diporomasi, usanga rumaze gutera imbere Cyane, ahangaha Perezida wa Repubika abigiramo uruhare rukomeye cyane”.

Bwa mbere muri Afurika, u Rwanda ruri kwakira shampiyona y’isi y’umukino w’amagare, izarangira kuwa 28 Nzeri 2025.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]