Kwizera Gilbert ni umusore w’imyaka 21 y’amavuko. Ni umwe mu bagize imiryango 60 yatujwe mu Mudugudu wa Kaniga, wubatswe n’umushinga Green Gicumbi.
Kimwe na bagenzi be, Kwizera avuga ko atazibagirwa ibyamubayeho mu mwaka wa 2023, ubwo Nyina na mushiki we wamukurikiraga bombi batakazaga ubuzima bitewe n’ibiza byibasiye aho bari batuye.
Ati “Hari umukingo wabaga haruguru y’inzu twari dutuyemo, imvura yaraguye, uwo mukingo uramanuka wose ugwira inzu, ku cyumba Mama wanjye na Mushiki wanjye bararagamo. Twakangukiye hejuru, tuyoberwa ibibaye, njye na Mukuru wanjye dusohoka twiruka.”
Kwizera avuga ko bahise batabaza abaturanyi kugira ngo baze kubatabara. Icyakora, bakihagera basanze, umubyeyi we n’umuvandimwe we, bamaze kwitaba Imana.
Ati “Ubu nabaye imfubyi kubera ibiza byakomotse ku mvura nyinshi yadusenyeye ndetse ikadutwara umubyeyi n’umuvandimwe wacu. Iyo mbitekereje ndababara cyane. Ariko ubuzima bugomba gukomeza, tugaharanira kwiyubaka no kugira ejo hazaza.’’
Kwizera cyo kimwe na bagenzi be, bose hamwe bari mu miryango 100, ubu batuue mu Midugudu ya Kaniga na Rubaya, yubatswe n’Umushinga Green Gicumbi.
Iyi midugudu yubatswe mu buryo burambye kandi yihanganira imihindagurikire y’ibihe.
Mukandayisenga Valentine na we ni undi muturage watujwe muri iyi midugudu.
Avuga ko ubuzima bari babayeho bagituye mu manegeka bwari bugoye cyane kuko Imana yakinze akaboko inshuro nyinshi.
Yagize ati “Rimwe imvura yaraguye, inzu isa nkaho ihirimye, mbona amazi ayinjiyemo. Nafashe abana turahunga, tutaragera aho tujya kugama, twahise twumva ko inzu yacu yaguye.”
Uwitwa Kabongoya Olive na we watujwe muri iyo midugudu yubatswe, afite ubuhamya bwe.
Yagize ati ‘‘Imvura yaragwaga, abana bakansanga mu cyumba aho ndyamye kubera batinyaga umuvu w’amazi wamanukaga.
Nyuma urukuta rw’inzu rwasenyutse, ni bwo navuyemo njya gucumbika. Mpageze, inzu na yo ngiye gucumbikamo insakambukiraho.
Kabongoya avuga ko ubu ubuzima bwe bwahindutse kuko abayeho atekanye kandi ko aharanira kwiteza imbere we n’umuryango we.
Ati ‘‘Ubu imvura iragwa, nkasinzira neza. Nari mbayeho mu buzima bubi. Ariko uyu mudugudu wambereye urufunguzo rw’ibyishimo.”
Umwihariko w’imidugudu yubatswe na Green Gicumbi

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, avuga ko mu kubaka iyi midugudu, hitawe cyane ku ngingo yo kubungabunga ibidukikije, hifashishijwe ibikoresho biramba kandi biboneka ku isoko ry’imbere mu gihugu.
Ati “Imidugudu yubatswe n’Umushinga Green Gicumbi yahinduye ubuzima bw’abayituyemo. Iyi midugudu yubatswe mu buryo bwihanganira imihindagurikire y’ibihe kandi burengera ibidukikije.
Urugero amazi yose aturuka ku bisenge by’inzu arafashwe 100%, amazi atemba na yo arafashwe ndetse n’uburyo bwo gucunga imyanda nabwo burahari.’’
Kagenza yongeyeho ko ibikoresho byifashishijwe mu kubaka inzu nk’amatafari yabonetse hifashishijwe ibisigazwa by’imyaka.
Ibi kandi byiyongeraho no kuba amatara yo ku muhanda akoresha imirasire y’izuba ndetse hakaba haratewemo n’ibiti birimo n’ibivangwa n’imyaka.
Usibye kuvanwa mu manegeka kandi, imiryango ituye muri iyi midugudu yishimira ko yahawe ubundi bwunganizi burimo korozwa inka z’umukamo, amatungo magufi nk’ihene n’intama ndetse n’ibikoresho nkenerwa byo mu rugo.
Ibindi byakozwe
Umushinga Green Gicumbi uvuga ko muri rusange, muri gahunda yo guteza imbere imyubakire yihanganira imihindagurikire y’ibihe, hanitaweho ku bikorwa byo gusana imikoki yangiritse hirya no hino, mu mirenge 9 umushinga ukoreramo.
Iyi mikoki yasubiranyijwe hakoreshejwe uburyo bwo gutera ibimera
Hanatanzwe kandi ibigega bifata amazi y’imvura aturuka ku bisenge by’inzu birenga 3,300 ku miryango ndetse no ku nyubako nini za Leta n’iz’abikorera.
Kuri ibi bigega kandi, haniyongeraho ibindi birenga 190 byubatswe ngo bifate amazi y’imvura ava ku nzu birimo n’ibiri munsi y’ubutaka.
Ibigega byo byubatswe munsi y’ubutaka nk’uburyo bushya bwo kubaka ku buryo n’ubutaka biriho, buba bushobora no gukomeza gukoreshwa.
Umushinga Green Gicumbi ushyirwa mu bikorwa n’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund) ku nkunga y’Ikigega cy’Isi gitera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe (Green Climate Fund).
Uyu mushinga watangiye ibikorwa byawo mu mpera z’umwaka wa 2019.
Biteganyijwe ko uzarangira mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.








