Nyuma yo gutaha ku bushake ndetse no guhugurwa amezi atatu, abitandukanyije n’umutwe witwaje intwaro ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda wa FDLR, berekeje mu miryango yabo bamwe baherukagamo mu myaka irenga 30 ishize.
Ku wa Kabiri, tariki ya 31 Werurwe 2026, abasaga 160 bari muri 214 bagize icyiciro cya 76 basezerewe mu kigo gishinzwe kwakira no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi mu mitwe yitwaza intwaro, batashye mu Karere ka Rubavu.
Igikorwa cyo kubashyikiriza imiryango yabo cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2026, baherekejwe na Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo, RDRC, inzego z’umutekano, n’iz’ibanze, bakiranwa yombi n’abaturage baho.
Ahabereye iki gikorwa hari hateraniye abo mu mirenge ya Mudende na Bugeshi, bakiriye 33 mu batashye muri aka Karere. Nyuma yo kwakiranwa ibyishimo byinshi, na bo babasangije akabari ku mutima.
Mbare Amos uri mu basezerewe mu Kigo cya Mutobo gishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, yashimiye Leta y’u Rwanda yabakiriye.
Ati “Turashimira Nyakubahwa Perezida Kagame wemeye kudutegera amaboko akatwakira tutari tubikwiye.”
Yijeje gufatanya n’abandi mu rugendo rw’iterambere akoresheje inyigisho yaherewe mu mahagurwa bamazemo amezi atatu.
Ati “Ubu turi Abanyarwanda bazi icyo gukora. Tuje gufatanya namwe.”
Maniriho Angelique we ni umubyeyi w’abana icumi watahukanye na bo ava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu buhamya yasangije abamwakiriye mu Murenge wa Mudende, yagarutse ku binyoma abakiriyo babeshywa by’uko abatashye mu Rwanda bahita bicwa.
Yavuze ko nyuma yo gutatana akaburana n’umugabo we mu gihe intambara yari irimbanyije mu mashyamba ya RDC, yigiriye inama yo gufata abana be agashaka uko ataha.
Ati “Nageze i Gisenyi baranyakirira ariko nagendaga mfite ubwoba bitewe n’uko numvaga ngo abantu bagerayo barabica.”
Akomeza avuga ko akigera mu Rwanda abanyabinyoma bahamagaye umugabo we kuri terefoni bakamubwira ko umugore n’abana be u Rwanda rwabishe.
Ati: “Bahise bakura [bahamagara] umugabo wanjye baramubwira ngo banyishe n’abana bose nta numwe usigaye. Nashatse terefoni muhamagaye ati nonese ko nari nzi ko bakwishe, ni wowe? Ndamubwira nti ni njye.”
Ubuhamya bwe bukomeza bwumvikanisha ko umugabo we yumvise ko ibyavuzwe atari byo na we agafata icyemezo cyo gutaha. Aba bose ubu bari mu Rwanda, ndetse umugore n’abana icumi bose bagejejwe mu Murenge wa Mudenge mu Karere ka Rubavu, bakirwa n’imiryango yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yahaye ikaze abasubijwe mu buzima busanzwe abashimira amahitamo meza bakoze yo gutaha.
Ati “Namwe turabakiriye tubinjije mu nganji za Rubavu. Mwahisemo neza kugaruka muri abanyamahirwe.”
Yavuze ko bikwiye kubera abandi urugero rwiza na bo bagatinyuka gutaha, kuko abageze mu Rwanda babashije gutera imbere mu buryo bugaragara.
Ati: “Hari abamaze igihe hanze bigishwa nabi bangishwa u Rwanda bagatinya kuza mu gihe abahageze mbere bateye imbere ndetse bagasiga n’abatarigeze bava mu gihugu kuko u Rwanda rutanga amahirwe angana.”
Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo, RDRC, Nyirahabineza Valérie, yibukije abaturage bo mu mirenge ya Mudende na Bugeshi ko bakwiye kwirinda ko abana babo bashukwa bagasubira mu mashyamba
Ati “Bajya bohereza abantu bo gusuhuza abana banyu, ntimukabemerere.”
Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere tugaragaramo umubare munini w’abambuka bajya muri RDC, ari na ho abenshi mu bafashwe bugwate na FDLR baba baranyuze, yewe ari na ho abenshi bataha banyura.
Mu mirenge 12 igize aka karere, imyinshi ihana imbibi n’iki gihugu ndetse byoroshye cyane kwambuka bajyayo. Abenshi bohereza yo abana babo bakurikiye ibyo bita amahirwe y’akazi karimo gutwika amakara, gucukura amabuye y’agaciro, ari na ho uyu mutwe ubakura ubafata bugwate.









