Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yanyagiye iya Grenada ibitego 4-0 mu mukino wa kabiri wo mu itsinda A rya FIFA Series.
Uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026, witabiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, wari kumwe na Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire.
Ni umukino witabiriwe bidasanzwe, kuko hanuraga gato ngo Stade Amahoro yuzure. Abanyarwanda baturutse hirya no hino bari babukereye, ndetse morare iri hejuru.
Uyu mukino wabaye abantu benshi bafite amatsiko yo kureba Amavubi avuguruye, yari arimo abakinnyi bashya, ndetse atozwa n’Umutoza mushya Stephen Constantine.
Abakinnyi 11 uyu mutoza yabanje mu kibuga kuri uyu mukino ni umuzamu Kwizera Olivier, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Kavita Phanuel Mabaya, Mutsinzi Ange , Bizimana Djihad (Kapiteni), Biramahire Abeddy
Mickels Leroy-Jacques ,Mugisha Bonheur ,Mickels Joy-Lance ndetse na
Kwizera Jojea
Kuva saa tatu n’iminota itanu umukino utangiye Amavubi yakinnye umupira mwiza cyane, abakinnyi bahererekanya ndetse basatira izamu rya Grenada ariko ntihaboneka igitego mu minota 45 y’umukino.
Hongeweho itanu, Amavubi ayibonamo ibitego bibiri mbere yo kujya kuruhuka.
Mickels Leroy-Jacques ni we watsinze igitego cya mbere cy’Amavubi ku ishoti riremereye yateye, Umunyezamu wa Grenada, Thomas Trishawn, ntiyashobora kurikurikira.
Bidatinze, Kwizera Jojea yatsinze igitego cya kabiri cy’Amavubi mbere y’uko igice cya mbere cy’umukino kirangira, bajya kuruhuka ari ibitego 2-0.
Bavuye kuruhuka, Amavubi akomeza gukina neza. Ku munota wa 57, Umutoza Stephen Constantine, yakoze impinduka ebyiri, aho Uwineza René na Hakim Sahabo basimbuye Biramahire Abeddy na Kwizera Jojea.
Ku munota wa 68, Kapiteni w’Ikipe Bizimana Djihad yatsinze igitego cya gatatuz abafana bajya ibicu ibyishimo birabarenga.
Ku munota wa 74, “Amavubi” yakoze impinduka enye icyarimwe, abarimo Bizimana Djihad, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert na Mickels Joy-Lance basohoka mu kibuga, baha umwanya Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, Samuel Gueulette, Uwumukiza Obed na Mickels Joy-Slayd.
Ku munota wa 81, Hakim Sahabo wari ukumbuwe mu Mavubi, yatsinze igitego cya kane, ibyishimo biramusaga akuramo umupira ahita anahabwa ikarita y’umuhondo, ari na yo rukumbi yabonetse mu mukino.
Iminota isanzwe y’umukino yarangiye hongerwaho itanu, itagize ibidasanzwe itanga. Umukino warangiye Ikipe y’Igihugu Amavubi itsinze Grenada ibitego bine byose ku busa (4-0), yerekana koko ko ari Amavubi avuguruye.
Amavubi azahurira ku mukino wa nyuma na Estonia, yatsinze Kenya Penaliti 5-4 nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Imikino ya gicuti ya FIFA Series iti kubera i Kigali kuva ku wa 26-30 Werurwe 2026.Ni ku nshuro ya kabiri iyi mikino iri gukinwa nyuma yo gutangizwa mu 2024.
Mu Rwanda hari gukinira amakipe 8 yo mu matsinda A na B, kuri Stade Amahoro na Kigali Péle Stadium.
U Rwanda rwanditse amateka yo kuba Igihugu cya mbere cyakiriye amatsinda abiri muri iri rushanwa ryashyiriweho gufasha amakipe y’ibihugu yo ku migabane itandukanye gukina imikino ya gicuti.














