Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Uwineza Beline, yerekanye impamvu zitera amakimbirane mu ngo zirimo kutumvikana ku micungire y’umutungo, ubusinzi, ubuharike n’ibindi, bikwiye kwitabwaho mu kubaka umuryango utekanye.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Ukuboza 2025, mu butumwa yagejeje ku Badepite, abayobozi mu nzego za Leta na Sosiyete Sivile zifite aho zihuriye n’imibereho y’umuryango, mu nama nyunguranabitekerezo yabahurije hamwe.
Depite Uwineza yavuze ko muri rusange impamvu z’amakimbirane zirimo kutumvikana ku micungire y’umutungo, kutagira ibiganiro hagati y’abashakanye, ubusinzi, ubuharike no kuba hari abatarumva neza ihame ry’uburinganire.
Ati “Ibyo byose bikagira ingaruka ku muryango muri rusange no ku bana by’umwihariko. Iyi nama igamije kungurana ibitekerezo ku byakorwa n’ingamba zo kubaka umuryango utekanye, no kuzirikana ku ruhare urubyiruko rugomba kubigiramo.”
Depite Uwineza yavuze ko abayobozi bafite inshingano yo guhora batekereza ibyafasha mu kubaka umuryango utekanye.
Ati “Birakwiye ko twebwe abayobozi n’abakorera abaturage bose dukwiye guhora dutekereza ibishya twakora kugira ngo abagize umuryango barusheho kubana.”
Yakomeje agaragaza ko iyo imiryango itekanye bizamura imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage, ndetse bakabaho batekanye.
Ati “Umuryango ni inkingi ya mwamba y’igihugu, birumvikana ko kugira umuryango uzira amakimbirane ari umusingi ukomeye wo kubaka igihugu gifite abaturage babayeho neza kandi batekanye.”
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UN Women) mu Rwanda, Jennet Kem, yavuze ko Igihugu kidashobora gutera imbere mu gihe imiryango irimo amakimbirane, kuko igihugu cyose cyubakirwa ku muryango.
Ati “Imiryango itekanye kandi ishoboye ni umusingi w’iterambere ry’u Rwanda ryubakiyeho. Iyo imiryango irinzwe kandi ishoboye, bituma habaho iterambere rirambye ku Gihugu n’abagituye.”
Ibi biganiro bibaye mu gihe muri Werurwe 2025, iri huriro ryakoze ingendo hirya no hino mu Gihugu hagamijwe kureba ibibazo bitandukanye byugarije imiryango birimo amakimbirane.









