sangiza abandi

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire inama ya ‘Aviation Africa Summit & Exhibition’

sangiza abandi

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo u Rwanda rwakire inama mpuzamahanga igiye kuba ku nshuro ya cyenda ya ‘Aviation Africa Summit & Exhibition’, ihuza ibihugu bya Afurika hagamijwe kunoza ubucuruzi n’itumanaho biciye mu ngendo zo mu Kirere.

Iyi nama izabera i Kigali, guhera tariki ya 4-5 Nzeri 2025, muri Kigali Convention Centre.

Iyi nama ngarukamwaka, imaze kumenyerwa nk’urubuga rwo guteza imbere ingendo zo mu Kirere ku mugabane wa Afurika, itegurwa n’ikigo cyo mu Bwongereza cya Times Aerospace Events ku bufatanye na UGAACO (Ishyirahamwe ry’abayobozi b’ibibuga by’indege byo muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo Hagati).

Iyi nama ibera mu Rwanda ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, binyuze mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ingendo zo mu Kirere (RCAA), RwandAir, na Rwanda Airports Company (RAC).

Ni inama izahuriza hamwe abayobozi b’ibigo by’indege, abashinzwe ibibuga by’indege, abashoramari, inzobere mu bikorwa byo gusana no kubungabunga indege (MRO), ibigo by’inganda, ndetse n’abashinzwe amategeko, aho bazaba baganira ku nsanganyamatsiko igira iti ” Gukorera hamwe hagamijwe gukangura urwego rw’ingendo zo mu kirere muri Afurika.”

Mu by’ingenzi bizaganirwaho harimo umushinga w’ikibuga cy’indege cya Bugesera, kitezweho ko ubwo kizaba kimaze kuzura kizajya cyakira abagenzi miliyoni umunani, mu myaka ya mbere, baziyongera bakagera kuri miliyoni 14, ndetse gifite n’ubushobozi bwo kwakira imizigo igera kuri bitoni 150,000 ku mwaka.

Iyi nama kandi izagaragaza ikoranabuhanga rigezweho ririmo indege z’amashanyarazi (eVTOLs), n’indege zitagira abapilote (drones). Ku bufatanye na African Drone Forum, hazerekanwa ‘eVTOL’ nk’urugero rw’iterambere rishya mu ngendo zo mu kirere.

Abashinzwe amategeko barimo RCAA n’Ishyirahamwe ry’Ingendo zo mu Kirere muri Afurika (AFCAC) bazaganira ku ngamba zishyirwa mu bikorwa rya Single African Air Transport Market (SAATM). Iyi gahunda igamije gufungura isoko rusange rikorwa binyuze mu ngendo z’ikirere bizarushaho koroshya urujya n’uruza rw’indege hagati y’ibihugu bya Afurika.

Hazaba ibiganiro bihuza inzobere, byibanda ku bibazo by’umutekano ku bibuga by’indege, imiterere y’ibikorwaremezo, kurengera ibidukikije, no guhangana n’ingaruka z’ubucuruzi bujyanye n’indege. Abahagarariye amashyirahamwe y’ingendo, amasosiyete y’ubwikorezi, ndetse n’abashinzwe politiki rusange bazatanga ibitekerezo ku cyerekezo cy’uyu murimo muri Afurika.

Iyi nama yaherukaga kubera mu Rwanda mu 2022, icyo gihe yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, agaruka ku guhangana n’ikibazo cy’abakozi bakiri bake bafite ubumenyi mu rwego rw’ingendo zo mu kirere, agaragaza ko iyi nama ari umwanya mwiza wo gushishikariza no gushyigikira urubyiruko rukora mu by’ingendo zo mu kirere.

Photos:

[fluentform id="3"]