sangiza abandi

Imirambo y’Ingabo za Afurika y’Epfo zapfiriye muri RDC yanyujijwe mu Rwanda icyuwe

sangiza abandi

Imirambo 14 y’Ingabo za Afurika y’Epfo zapfiriye mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, hagati y’Ingabo z’iki gihugu, FARDC na M23, yanyujijwe mu Rwanda, itwawe n’imodoka za Loni.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 7 Mutarama 2025. Aho imodoka zitwaye iyi mibiri, zambukiye ku Mupaka Munini wa La Corniche uhuza u Rwanda na RDC ku ruhande rw’imijyi ya Rubavu na Goma.

Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n’abakozi n’imodoka z’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, bari mu butumwa bw’amahoro muri Burasirazuba bwa RDC.

Izi modoka zakomeje mu Karere ka Burera aho ziri bwambukire ku Mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, zigakomezanya iyi mirambo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe aho ivanwa ijyanwa muri Afurika y’Epfo.

Ni mu gihe kandi izindi ngabo za Afurika y’Epfo zikiri muri Kivu y’Amajyaruguru zabuze uburyo zitaha, nyuma y’uko zifashwe n’Umutwe wa M23 ubwo wari umaze kwigarurira Umujyi wa Goma.

ku mugoroba wo ku wa Kane, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko igihugu cye kigiye gucyura ingabo zacyo zari zagiye mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

Ni nyuma y’uko abadepite bagize Komisiyo y’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko bagaragaje ko Ingabo za Afurika y’Epfo zitagiye mu butumwa bw’amahoro ahubwo zagiye mu ntambara ya RDC yo kurwanya Umutwe wa M23.

Perezida Ramaphosa yagaragaje ko ashyigikiye ibiganiro hagati y’impande zombi [Leta ya RDC na M23], ndetse yemeza ko azitabira inama izahuza abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango wa SADC na EAC yo gushaka igisubizo ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC, izaba mu mpera z’iki cyumweru, i Dar es Salam muri Tanzania.

Iyi nama izitabirwa na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi yitezweho kuzaba ikiraro cyo gukemura ikibazo gitera umwuka mubi mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]