sangiza abandi

Imirimo yo kubaka icyambu cya Rusizi igeze ku kigero cya 97% (Amafoto) 

sangiza abandi

Minisiteri y’Ibikoraremezo yatangaje ko imirimo yo kubaka icyambu rya Rusizi cyitezweho koroshya ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) by’umwihariko imijyi ya Bukavu na Rubavu, igeze ku kigero cya 97%.

Imirimo yo kubaka iki cyambu giherereye mu Majyepfo y’Ikiyaga cya Kivu, yatangiye muri Mutarama 2023, hagamijwe koroshya ingendo zo mu mazi. Dore ko byitezwe ko nikimara kuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira ubwato bune bunini icya rimwe, burimo bubiri bupakira na bubiri bupakurura. 

Iki cyambu cyitezweho gutanga ibisubizo mu guteza imbere ubukungu, kuko kizafasha kongera ubuhahirane n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka binyuze mu Kiyaga cya Kivu.

Kizasubiza kandi ikibazo gisanzwe gihari cy’uko hari amato menshi adafite ahantu hazima ho gukorera no gupakururira ibicuruza cyangwa kubyambukiriza.

Icyambu cya Rusizi kiri hafi kuzura, gifite ubushobozi bwo kwakira toni z’ibicuruzwa zigera kuri miliyoni 2,3 ndetse n’urujya n’uruza rw’abagenzi bagera kuri miliyoni 2,7 buri mwaka.

Uretse kuzamura ubukungu, kuva cyatangira kubakwa, iki cyambu cyatanze imirimo ku bantu barenga 200. Byitezwe ko kizuzura gitwaye arenga miliyari 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri rusange, ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga migari y’ibikorwaremezo bigezweho bigamijwe guteza imbere imibereho myiza n’iterambere rirambye mu gihugu rigeze kuri 91%.  

Imirimo yo kubaka icyambu cya Rusizi igeze ku kigero cya 97%.
Iki cyambu cyubatswe hagamijwe koroshya ingendo zo mu mazi.
Gifite ubushobozi bwo kwakira toni z’ibicuruzwa zigera kuri miliyoni 2,3 ndetse n’urujya n’uruza rw’abagenzi bagera kuri miliyoni 2,7 buri mwaka.
Gifite kandi ubushobozi bwo kwakira ubwato bune bunini icya rimwe, birimo bubiri bupakira na bubiri bupakurura. 

Photos:

[fluentform id="3"]