sangiza abandi

Imirimo yo kubaka urugomero rwa Muvumba igeze kuri 44%

sangiza abandi

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi (Rwanda Water Resources Board) bugaragaza  imirimo yo kubaka urugomero rwa Muvumba, ruri mu karere ka Nyagatare igeze ku kigero cya 44%.

Uru rugomero rwa Muvumba ruzaba rufite ubushobozi bwo kubika metero kube miliyoni hafi 55 z’amazi azifashishwa mu guha amazi meza abaturage, gutanga amazi yo kuhirira imyaka, ayo guha inka ndetse rukazanatanga Megawati 1 z’amashanyarazi.

Ni urugomero biteganyijwe ko ruzubakwa mu gihe cy’imyaka itatu rukazuzura mu mpera za 2026 rutwaye miliyoni 121 z’Amayero.

Ruzubakwa kuri hegitari 400 ziri mu mirenge ya Karama na Rukoma yo mu Karere ka Nyagatare.

Ruzaba rufite metero 39 z’ubuhagarike wagera hejuru ukahasanga kilometero imwe na metero 160 z’ubutambike, bikazatuma rubasha kubika amazi menshi.

Biteganyijwe ko ruzafasha abagera kur bantu 800 bo muri iyi Mirenge .

Ubwo imirimo yo gutangiza uru rugomero yakorwaga mu 2024, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda, Dr Rukundo Emmanuel, yatangaje ko uru rugomero rwubatswe mu mirenge ibiri ya Karama na Rukomo ariko rukazanagenda rukagera mu Murenge wa Gatunda.

Ati “Ni urugomero ruzaba rufite ubushobozi bwo gufata amazi menshi agera kuri meterokibe miliyoni 54. Aya mazi azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’Igihugu harimo kuhira imyaka nko mu mirima iri ku buso bwa hegitari 9 640. Aya mazi hazavamo igice kizahabwa abaturage bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi aho meterokibe ibihumbi 50 buri munsi azajya ahabwa abaturage.”

Dr Rukundo yakomeje avuga ko kandi hazavamo igice cy’amazi azajya ahabwa amatungo, aho ku kigereranyo cy’umwaka hazajya hatangwa meterokibe ibihumbi 700.

Photos:

Photos: RWB

[fluentform id="3"]