Abahagarariye imiryango itari iya Leta ikora mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu berekanye ko hari imbogamizi zikomeye ziterwa n’ubucucike mu magereza, basaba ko hajya hakoreshwa ubundi buryo bwo kurangiza imanza burimo ubuhuza, gutanga amande n’ubundi buryo budatuma abantu benshi bafungwa.
Ni ibyagarutsweho kuri uyu wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026, mu biganiro Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside bagiranye n’Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeka, kigaruka kuri raporo y’ibikorwa byabo by’umwaka wa 2024-2025.
Iyi raporo igaragaza ko ubucucike mu magororero yo mu Rwanda bwagabanutse ku kigero cya 24,3% mu mwaka wa 2024-2025.
Iyi mibare yavuye mu bushakashatsi bwakorewe mu magororero 14 yo hirya no hino mu gihugu, bugaragaza ko ubucucike mu magororero bwageze ku ijanisha rya 110% mu mwaka wa 2024-2025, buvuye ku 134,3%, bwariho mu 2023-2024.
Mu gihe Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yateguraga iyi raporo ku wa 31 Kanama 2025, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora, RCS, rwayigaragarije ko amagororero yo mu Rwanda afite ubushobozi bwo kwakira abantu 68, 933, ariko kugeza ubu akaba afungiwemo abantu 71, 561, bangana na 103,8%, bigaragaza ko ubucucike bwagabanutse.
Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Ndangiza Madine, avuga ko byagaragaye ko gahunda y’ubuhuza ifite uruhare runini mu kugabanya umubare w’abajyanwa mu ma gororero bityo bizagira uruhare mu kugabanya uyu mubare wabafungiye mu magororero.
Ati: “Hari gahunda y’ubuhuza aho mu bugenzacyaha uwakorewe icyaha ndetse n’ushinjwa, habaho kubahuza kugirango niba hari ibyo agomba kwishyura nk’indishyi abyishyure, rero ni gahunda nziza ituma hagabanuka abantu bahamywa n’icyaha bakajya mu magororero.”
Yavuze kandi ko hari n’uburyo bwo kwemera icyaha imbere y’ubushinjacyaha byatumye abarenga ibihumbi 11 barekurwa cyangwa bakagabanyirizwa ibihano, bityo nabyo bikagira uruhare mu kugabanya umubare w’abafungirwa mu magororero.
Ati: “Hari na gahunda nziza yo kwemera icyaha imbere y’ubushinjacyaha aho umushinjacyaha afasha ucyekwaho icyaha kugaragaza niba yemera icyaha, byarakozwe kandi byatanze umusaruro.”
Mu biganiro byahuje iyi Komisiyo ndetse n’imiryango itari iya Leta ikora ku burenganzira bwa Muntu, impande zombi zagaragaje ko nubwo hari ibyo kwishimira byagezweho, ijanisha ry’iyi raporo ritanga umukoro kuri Leta, cyane cyane abagize urunana rw’ubutabera kugira icyo bakora iyi mibare ikabanuka.
Twiringiyimana Theogene, umunyamategeko mu ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’Amategeko (LAF) yabwiye Abadepite ko hakiri imbogamizi mu gutindana dosiye k’ubushinjacyaha, aho usanga abantu bafunze kandi dosiye zabo zitarashyikirizwa urukiko, bikaba nabyo bigira uruhare mu kongera ubucucike mu magororero.
Ati “Haracyari amadosiye mu bushinjacyaha atinda kugezwa mu rukiko nyamara abakurikinyweho icyaha bagifunze. Kugeza uyu munsi turacyahura n’abantu bagifunze nyamara dosiye yabo itaragezwa mu rukiko.”
Murwanashyaka Evariste umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa bya CLADHO yabwiye Adepite ko nubwo mu itegeko mpanabyaha harimo ibihano byinshi birimo no gucibwa amande usanga bititabwaho, ahubwo ugasanga umuntu wese ukoze icyaha inzego z’umutekano zihise zihutira ku mufunga.
Ati “Ugasanga umuntu afite ingwate ya Miliyoni 100, icyaha akurikiranyweho ntikirenze ibihumbi 500, ingwate akayitanga bakayanga kubera ko ya mategeko yacu ashyira imbere cyane ibintu byo guhana kurenza ubundi buryo bushoboka.”
Imibare y’urukiko rw’ikirenga igaragaza mu mwaka w’ubucamanza wa 2024-2025, inkiko zari zifite imanza zo kuburanisha 182,527. Muri zo, 109,192 zaraburanishijwe, zirimo imanza mu mizi 92,880, n’izindi 16,312 zaburanishijwe ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.
Hari kandi imanza zingana na 15,012 zarangiye binyuze muri Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko. Uyu mwaka wa 2024-2025 wasize mu nkiko imanza 58,323 zitaburanishijwe, zirimo 26,862 zabaye ibirarane.





