sangiza abandi

Imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli zigiye guhindurwa iz’amashanyarazi na gaz

sangiza abandi

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko hari gahunda yo guhindura imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli (lisansi na mazutu) zigahindurwa iz’amashanyarazi cyangwa gaze nk’uko bikorwa kuri moto.

Ibi byatangajwe n’umujyanama mukuru mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu, Byiringiro Alfred, aho yavuze ko MININFRA iri kuganira n’ibigo bitandukanye bizabafasha muri iyi gahunda.

Yavuze ko hari ibigo bibiri byo hanze bari kuganira aho byaberetse ko guhindura imodoka ikoresha lisansi cyangwa mazutu igakoresha amashayarazi cyangwa gaze bishoboka igisigaye ari ugutangira igerageza.

Yagize ati “ Twaganiriye n’ibigo bibiri byo hanze kuri iyi gahunda harimo kimwe cyo muri Pologne cyatweretse ko imodoka ikoresha lisansi cyangwa mazutu yahindurwa igakoresha gaze ndetse hari n’abandi bo muri Turkey batweretse uburyo zahindurwa iz’amashanyarazi. Ubu rero icyo tugiye gukora ni ugutangira igerageza tukareba.”

Byiringiro yavuze ko guhindura imodoka  zigakoresha gaze byakabaye byaratangiye ariko byakomwe mu nkokora no kubona gaze ihagije yo gukoresha avuga ko mu gihe gaze yo mu kiyaga cya Kivu izaba itangiye gucukurwa leta izahita yemerera abikorera gutangira kubikora.

U Rwanda ruri mu ngamba zo kugabanya ibinyabiziga bikoresha ibikomoka kuri peteroli aho rushyize imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi mu rwego rwo guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli (lisansi na mazutu) no kugabanya imyuka ituruka mu binyabiziga bibikoresha ijya mu kirere ikangiza ibidukije.

Byiringiro avuga ko imodoka zikoresha amashanyarazi zishobora kuba igisubizo ku bibazo nk’ibi ari nayo mpamvu hari kurebwa uburyo izikoresha lisansi na mazutu zahindurwa nk’uko byatangiye gukora kuri moto.

Yavuze ko kugeza ubu hamaze guhindurwa moto 85 zakoresha lisansi aho zashyizwemo batiri zikaba zikoresha amashanyarazi.

MININFRA iherutse gutegeka ko ibigo bya leta ko 30% by’imodoka bigura zigomba kuba zikoresha amashanyarazi gusa.

Kuva mu 2020, Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kwinjiza cyane imodoka zikoresha amashanyarazi, mu rwego rwo kurwanya imyuka ihumanya ikirere no kugabanya ingano y’ibikomoka kuri lisansi Igihugu gikoresha, cyane ko mu gihe igiciro cyabyo gitumbagira kubera ibibazo by’intambara biri hirya no hino ku Isi.

Imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli zigiye guhindurwa iz’amashanyarazi na gaz

Photos:

[fluentform id="3"]