Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko kwandikisha abana byavuye kuri 90.3% mu mwaka wa 2024, bigera kuri 92.9% mu mwaka wa 2025, aho byazamutseho 2.6%.
Mu mibare y’iki kigo, kigaragaza ko mu mwaka wa 2025, abana 9 mu 10 bavutse mu Rwanda banditswe (92.9%) mu bitabo by’irangamimerere.
Ibyavuye mu bushakashatsi:
Mu 2025: 92.9% (niwo mubare munini cyane)
Mu 2022: 92.9% (niwo mubare wa mbere wari waragezweho)
Mu 2024: 90.3%
Mu 2023: 90.4%
Mu 2021: 84.2% (niwo mubare muto cyane mu myaka ya vuba)
Nyuma y’ikigero cyari kiri hasi mu 2020 na 2021 (85.8% na 84.2%), u Rwanda rwabishyizemo imbaraga rugaruka ku musaruro wa 92.9% mu 2022, rukomeza kuwusigasira kugeza n’ubu.
Iyi mibare yerekana ko ababyeyi benshi barushijeho kwizera no gukoresha serivisi z’irangamimerere z’ubuzima,kikaba ari igipimo cyiza ku buzima bw’abana ,igenamigambi n’iterambere ry’igihugu.









