Abanye-congo baba mu Rwanda batangaje ko bashenguwe n’amagambo y’urwango aherutse gutangazwa n’umuvugizi w’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen. Maj. Sylvain Ekenge, atesha agaciro abagore bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomoka muri icyo gihugu.
Babitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukuboza, ubwo bazengurukaga Ambasade z’ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga ziri mu mujyi wa Kigali, basaba ubutabera ku ivangura n’imvugo z’urwango RDC ikoresha ibibasira.
Munyakarambi Sebutozi Edison nawe wari witabiriye uru rugendo rw’amahoro yabwiye Umunota ko kuva na kera Leta ya RDC itigeze ibafata nk’abenegihugu ndetse barambiwe amagamba y’urwango avugwa n’abayobozi baho.
Ati “Turaburira n’abandi Banye-congo bari mu bindi bice batarasubira muri Congo ko tutarebera iryo totezwa, iryo kwirakwizwa ry’amagambo akoreshwa na Perezida Tshisekedi na bamwe mu bayobozi akorana nabo barimo Sylvain Ekenge.”
Mu minsi mike ishize nibwo uyu muvugizi w’igisirikare cya Congo, Maj Gen Sylvain Ekenge yavugiye kuri televiziyo y’igihugu amagambo yumvikanyemo ivanguramoko ku bakobwa bo mu bwoko bw’Abatutsi bo muri RDC.
Maj Gen Ekenge yagize ati ” Uyu munsi iyo ushakanye n’umugore w’Umututsi ugomba kwitonda cyane, ugomba kwitonda kuko…baguha n’umuntu wo mu muryango we nka mwishywa we, mubyara we uza iwawe kandi atari mubyara cyangwa mwishywa we ahubwo ari umuntu uje kubyarana n’umugore wawe iwawe, [yabyara] bakakubwira ngo hoya abana bavutse ari [basa] abatutsi kuko abatutsi ari ubwoko bwo hejuru, kandi ari ubugambanyi.”
Munyakarambi ashingiye kuri iyi mvugo ya Gen Maj Ekenge, yagiza ati “Iryo ni ivangura rero noneho iyo ahereye kuri nyina w’umuntu ntakintu aba atakoze.”
Yavuze ko amahanga adakwiye kwicara ngo arebere kuko iri vangura ariryo rivamo kugirirana nabi, bityo kuba berura bakavuga ayo magambo bigaragaza ko bakomeje uwo mugambi.
Ati “Twakomeje kwicwa urubozo tuvuga ko icyo kigaragaza Jenoside, ariko ubwo noneho bahangaye kubivuga, nicyo cyatumye duhaguruka tujya kuri Ambasade zitandukanye tubabwira ko badakwiye guceceka.”
Kabera Denny nawe usanzwe ari impunzi mu Rwanda yabwiye Umunota ko amagambo ya Maj Gen Ekenge yabakoze ahantu biba bimwe mu byabateye gukora uru rugendo rw’amahoro ariko rugamije kwamagana amagambo y’urwango n’ihohotera.
Imvugo ya Gen Maj Ekenge ntiyavuzweho rumwe haba na bamwe mu bayobozi bakuru ba RDC, aho bakomeje kotsa igitutu ubuyobozi byatumye hafatwa umwanzuro wo kumuhagarika ku nshingano.








