Ambasaderi w’u Rwanda muri Turikiya, Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga, yagaragaje ko iterambere u Rwanda rugezeho rubikesha imiyoborere myiza no gukunda igihugu bya Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ibi yabigarutseho mu Kiganiro yatanze kuri X, agaruka ku rugendo rwagejeje u Rwanda ku bumwe n’Iterambere .
Iki kiganiro nk’uko tubikesha Ambasade y’u Rwanda muri Turikiya, cyateguwe n’Intango y’Umurage ndetse n’ikinyamakuru ‘Hobe Austraria, kigamije guhuriza hamwe Abanyarwanda batuye muri Australia n’abandi bumva cyangwa bavuga Ikinyarwanda batuye hirya no hino ku Isi, barebera hamwe amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, ubwitange bwa RPF Inkotanyi mu guhagarika Jenoside.
Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga ni umwe mu basirikare b’ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi, zafashe iya mbere mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda.
By’umwihariko ni n’umwe mu basirikare bahuye n’akazi gakomeye ko kurwana n’umwanzi wabarushaga ubwinshi kandi bari hagati mu gihugu, ubwo yari ayoboye batayo izwi nka Rukaga yari muri CND kuva mu 1993 – 1994.
Jenoside yakorewe Abatutsi itangira gushyirwa mu bikorwa muri Mata 1994, yari ayoboye batayo ya gatatu yamenyekanye ku izina ry‘Ingabo 600 abandi bitaga Rukaga, yari igizwe n’abasirikare b’indobanure boherejwe na Paul Kagame wari uyoboye urugamba rwo kubohora igihugu.
Mu kiganiro kuri X yagiranye n’Abanyarwada baba mu mahanga , Lt Gen (Rtd) Amb. Kayonga, yashimye abasore n’inkumi bemeye gusiga byose kugira ngo barandure ivangura rishingiye ku moko kandi bubake igihugu kitagira amacakubiri.
Yashimiye imiyoborere myiza ya Perezida Kagame n’icyerekezo cya FPR Inkotanyi mu guhindura amateka y’u Rwanda.
Ambasaderi Kayonga yagize ati “Buri kimwe Perezida yavugaga cyashyirwaga mu bikorwa neza. Ni umuyobozi w’inyangamugayo kandi ufite icyerekezo, kuko imvugo ye buri gihe n’iyo ngiro.”
Yakomeje ati “Ngendeye ku bunararibonye bwe ubwo yayoboraga abasirikare 600 ba RPA bari muri CND, yerekanye ikinyabupfura, kuba maso no gukorera hamwe mu kurinda no kugira umutima w’ubutwari mu rugamba rwo kubohora igihugu.”
Lt Gen (Rtd) Charles Kayonga yavuze ko nubwo bari bakiri bato, ari urubyiruko, bari bafite urukundo rw’Igihugu kandi baharanira kubona ubutabera.
Yavuze ko nubwo bahuye n’ibibazo bitandukanye ku rugamba, harimo inzara, ubwoba no kubura ababo bakunda, bakomeje kugira umutima ushyize hamwe kandi bakomeye.
Avuga kuri tariki ya 1 Ukwakira 1990, yavuze ko wari umunsi utoroshye ariko kubera kugira intego, inzitizi zose zakuweho.
Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, igihugu cyateye imbere mu bukungu, ububanyi n’amahanga, ubukerarugendo birimo kuba u Rwanda rugeze ku rwego rwo kwarakira bwa mbere Shampiyona y’Isi y’Amagare, ikabera muri Afurika.
Ati “ Isomo twize mu bihe twanyuzemo, byakomeje kubaka iterambere ry’u Rwanda dufite uyu munsi.”
Iki kiganiro kibaye mu gihe buri tariki ya 1 Ukwakira, u Rwanda rwizihiza umunsi wo gukunda igihugu. Ni itariki yibutsa urugendo rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside rwa tariki ya 1 Ukwakira 1990.







