Inama yahuje abahinzi n’inganda zitunganya umuceri mu Rwanda yashyizeho ibiciro fatizo bizagenderwaho mu kugurisha umuceri mu gihebwe cy’ihinga cya 2026 A.
Iyi nama yateraniye hamwe ihuriro ry’inganda zitunganya umuceri mu Rwanda (RFRMI) n’impuzamahuriro y’amakoperative y’abahinzi b’umuceri (FUCORIRWA), kandi imyanzuro yayo izamenyeshwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM).
Intego nyamukuru y’iyi myanzuro ni ukugabanya igihombo abahinzi bahura nacyo kubera kubura isoko ry’umusaruro, ndetse no kurinda ko rimwe na rimwe umuceri ugurishwa ku giciro kiri hejuru cyane.
Ibiciro fatizo byemejwe ni ibi bikurikira, Umuceri mugufi ni amafaranga 540 Frw ku kilo, Umuceri wo hagati ni 545 Frw ku kilo, Umuceri muremure ni 550 Frw ku kilo naho Umuceri wa Basmati ni 720 Frw ku kilo.
Iyi myanzuro ishyigikira gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), aho Guverinoma yiyemeje ko bitarenze 2029, umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi uzongerwa ukagera kuri 50%, ndetse n’igipimo cyo kwihaza mu biribwa kikava kuri 79,6% cyariho mu 2024 kikagera kuri 100%.
Ni mu gihe agaciro k’ibitunganyirizwa mu nganda bikomoka ku buhinzi kageze kuri Miliyari 1,000 Frw mu 2024, kavuye kuri miliyari 369 Frw mu 2017.
Mu Rwanda, ubuhinzi bw’umuceri bugenda burushaho kwiyongera, ariko haracyarimo icyuho kinini mu guhaza isoko rihari, ariyo mpamvu umuceri ugitumizwa hanze y’igihugu nka za Tanzania, kugirango uhaze isoko.
Nk’uko imibare ya RAB ibigaragaza, mu 2024 u Rwanda rwari rufite hegitari 35,167 zatewe umuceri, biteganyijwe ko mu 2025 haziyongeraho hegitari 2,000, bityo bikazagera kuri hegitari 37,167.
Umusaruro w’umuceri muri uwo mwaka wageze kuri toni 141,932, wiyongera ku kigero cya 6,2% ugereranyije na toni 133,628 zasaruwe mu 2023.
Leta ifite gahunda zigamije kuzamura umusaruro w’umuceri harimo kongera ubuso buhingwaho umuceri mu turere tuzwi nka Gisagara, Gatsibo, Nyagatare na Rusizi, ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda y’iterambere ry’umuceriigamije kongera umusaruro mu buryo burambye kugeza mu 2030.







