sangiza abandi

Ingabire Marie Immaculée yahawe igihembo cy’umunyabigwi mu itangazamakuru

sangiza abandi

Uwahoze ari umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée, uheruka kwitaba Imana, yahawe igihembo cy’umunyabigwi mu itangazamakuru “Lifetime Achievement Award”.

Ni igihembo yagenewe n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), ku bufatanye bw’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB).

Ibi birori byo gutanga ibihembo byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 7 Ugushyingo, muri Camp Kigali, aho byanahujwe no kwizihiza Umunsi Nyafurika w’Itangazamakuru.

Ingabire Marie Immaculée yunamiwe ndetse ahabwa igihembo cy’umuntu wakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu itangazamakuru nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AERG, Emmanuel Habumugisha, yavuze ko yasize umurage wo kurwanya akarengane na ruswa no guharanira ukuri.

Ati” Ubutwari bwe bukomeze kutubera ikimenyetso cyacu, ukwitanga kwe kutubere urugero, kandi inseko ye itwibutse ko ukuri nako gushobora gukiza.”

Mbere yo kwitaba Imana, Marie Immaculée, yasize asabye ko hazashingwa umuryango ‘Foundation Ingabire Marie Immaculée’ uzakomeza ibikorwa byo gufasha impfubyi abapfakazi, abafite ubumuga n’abandi bababaye ndetse asaba ko ubufasha yagenerwa bwose buzajya buhabwa uyu muryango.

Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda ryageneye uwo muryango inkunga ya Miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda, yashyikirijwe umukobwa we.

Uko ibindi bihembo byatanzwe

Mu bindi bihembo yatanzwe Niyifasha Didace ukorera kuri Radio Inkoramutima yahembwe nk’umunyamakuru mwiza w’umwaka wa 2025 mu Rwanda, ahabwa miliyoni 7 Frw, Nkundamahoro Alphonse ahembwa nk’umunyamakuru wakoze ikiganiro cyiza cy’umwaka (Talk Show of the Year).

Ruth Rigoga, ukora amakuru y’imikino kuri Radiyo na Televiziyo Rwanda, yahembwe mu cyiciro cy’abakoze inkuru ya siporo nziza, Emeliene Kayitesi wa Isango Star ahembwa mu cyiciro cy’inkuru nziza zivuga ku buzima, naho Munyantore Jean Claude wa Kigali Today yegukanye igihembo cy’inkuru ndende (Best Feature Story).

Jean Paul Turatsinze wa RBA yegukanye igihembo cy’umunyamakuru wakoze inkuru ivuga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’irikorerwa abana, mu cyiciro cy’inkuru nziza yakozwe n’umugore hahembwe Mukandayisenga Phoebe, ukorera Radio Ishingiro, wanahawe igihembo cy’inkuru nziza y’umwaka.

Nizeyimana Abdoul Koudusi wa Energy Radio yegukanye igihembo mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga, Samuel Kwizera wa Radio Umucyo ahabwa igihembo cy’inkuru za radiyo zivuga ku mikurire y’umwana.

Muri icyi cyiciro kandi, hahembwe umunyamakuru w’igitangazamakuru gikorera kuri murandasi, cyahawe Nikuze Nkusi Diane ukorera Umuringa News, ni mu gihe Ubonabagenda Yussuf, yegukanye icya televiziyo

Michael Nkurunziza wa The News Times yahawe igihembo cy’umunyamakuru wahize abandi mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku bucuruzi bushingiye ku bikorwa by’ubuhinzi, Bizimana Desire wa Radiyo Ishingiro mu cyiciro cy’inkuru zicukumbuye, Ndayisaba Jean de Dieu, umunyamakuru wa Radio TV 10 yegukanye igihembo mu cyiciro cy’inkuru zivuga ku burenganzira bw’abafite ubumuga.

Bernard Nshimyumuremyi ukorera Radiyo Salus yegukanye igihembo mu cyiciro cy’inkuru ndende za Tereviziyo na Radio, Eric Twahirwa wa deepnews.ord. ahabwa igihembo mu cyiciro cy’itangazamakuru ryibanda ku bisobanuro bigaragazwa n’imibare, (Data Journalism).

Pamela Mudakikwa umwe mu bagize itsinda ry’abagenzuye bakanakosore inkuru zatanzwe n’abanyamakuru mu marushanwa yavuze ko zaguranywe ubushishozi.

Ati “Twarebaga ko inkuru yatanzwe yubahirije amahame y’umwuga w’itangazamakuru. Twarebaga ko umunyamakuru yashyize mo imbaraga mu gukora ubushakashatsi.”

Mudakikwa yavuze ko itsinda rishinzwe gukosora ryarebaga ko umunyamakuru yagerageje kuvugisha abantu bose barebwa n’inkuru, kandi ko yakoze inkuru ifitiye abaturage akamaro, ishobora kuba yagira ibyo ihindura, cyangwa abo ivugira.

Yavuze ko hari inkuru zigera kuri 32 zakuwe mu irushanwa kubera bamwe mu banyanyamakuru banyuranyije n’amabwiriza yagengaga iri rushanwa, asaba abo bireba bose gushyigikira uyu mwuga mu buryo bwose mu rwego rwo guteza imbere itangazamakuru ryirinyamwuga.

Photos:

[fluentform id="3"]