Ingabo z’u Rwanda, RDF n’iza Tanzania, TPDF zahuriye mu Karere ka Ngoma, mu nama ya 14 y’Abayobozi b’Ingabo zikorera ku mipaka y’ibihugu byombi.
Iyi nama iri kuba kuva kuwa 2 – 4 Ukuboza 2025, iri kuganirirwamo ibibazo by’umutekano byo ku mipaka no gushimangira ubufatanye mu kubikemura.
Itsinda rya TPDF riyobowe na Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa, uyobora Brigade ya 202 ya TPDF, ryakiriwe na Maj Gen Ruki Karusisi, uyobora Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda.
Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda riyobowe na Maj Gen Ruki Karusisi, uyobora Diviziyo ya 5, mu gihe iry’Ingabo za Tanzania riyobowe na Brig Gen Gabriel Elias Kwiligwa, uyobora Brigade ya 202 ya TPDF.
Iri tsinda ry’ingabo za Tanzania rikimara kugera mu Rwanda ryasuye ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe, bakirwa na n’umuyobozi w’aka Karere, Bruno Rangira, wabagejejeho ibibazo bigaragara mu bikorwa by’abaturage bakora bambuka imipaka hagati y’Akarere ka Kirehe n’Akarere ka Ngara muri Tanzania.
Umunsi wa mbere w’iyi nama wanaranzwe no gusura uduce twegereye umupaka, tugaragaramo ibibazo by’umutekano bihangayikishije abaturage b’impande zombi.
Basuye Mitako mu Murenge wa Nyamugali ndetse na Bitarimpura mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kirehe.
Impande zombi zagaragaje ko hakenewe gufatwa ingamba zihutirwa mu gukumira ibikorwa binyuranyije n’amategeko byambukiranya umupaka, no guhanga imishinga y’ubukungu izagirira akamaro abaturage bo ku mpande zombi z’umupaka.
Ingabo za RDF n’iza TPDF zaherukaga kuhahurira mu nama ya 13, yabaye muri Nzeri uyu mwaka.









