Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yatsinzwe na Diviziyo ya kabiri y’Ingabo za Uganda, UPDF, ibitego 5-2 mu mukino wa gicuti mu mupira w’amaguru wahuje impande zombi.
Ni umukino wabaye ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu, aho Diviziyo ya kabiri ya UPDF yakiriye Diviziyo ya kabiri ya RDF, i Kabale, muri Uganda.
Ni igikorwa kigamije guteza imbere ubufatanye no gushimangira umubano mwiza hagati y’ingabo z’u Rwanda na Uganda.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Hon Henry Musasizi, wari uhagarariye ubuyobozi bw’u Rwanda yashimiye ingabo z’ibihugu byombi ku gukoresha siporo mu guteza imbere ubumwe n’umubano mwiza.
Umuyobozi wa Diviziyo ya 2 ya UPDF, Maj Gen Paul Muhanguzi nawe yavuze ko ibikorwa nk’ibyo bifasha cyane mu kubaka icyizere n’ubusabane hagati y’ibihugu byombi.
Mu kugera aho uyu mukino wabereye i Kabale, itsinda rya RDF riri kumwe n’irya UPDF basuye ubuyobozi bw’akarere ka Kabale, bakirwa n’umuyobozi mukuru waho, Nelson Nshangabasheija.
Umuyobozi wa Kabale yashimye uru ruzinduko, agaragaza ko ubufatanye bukomeje hagati y’ingabo z’ibihugu byombi ari ingenzi mu gushyigikira umutekano, imibanire myiza n’iterambere ry’akarere.
Umuyobozi wa Diviziyo ya 2 ya RDF, Brig Gen Deo Rusanganwa, ari nawe wari uyoboye itsinda rya RDF, yashimiye ubuyobozi bwa UPDF n’abaturage ba Kabale uburyo babakiranye urugwiro, anagaragaza ko RDF yiteguye gukomeza gukorana bya hafi na UPDF n’inzego z’ibanze ku nyungu z’abaturage b’ ibihugu byombi by’umwihariko abatuye ku mipaka.
Ati” Uyu mukino wa gicuti urenze kuba umukino; ni ikimenyetso cy’ubwitange dufatanyije mu kubungabunga amahoro, kubahana no gufatanya mu bikorwa bigamije ineza y’ abaturage. Binyuze muri siporo, dukomeza imikoranire ituma imipaka yacu iba myiza kandi itekanye.”
Impande zombi kandi zakoze urugendo mu Mujyi wa Kabale, nk’ikimenyetso cy’ubumwe n’ubushake bwo gukomeza kubungabunga amahoro n’umutekano ndetse haterwa igiti mu rwego rwo kugaragaza uruhare rw’ingabo mu kubungabunga ibidukikije.









