Itsinda ry’abasirikare bashinzwe ubwubatsi bo mu Ngabo z’u Rwanda, ku bufatanye na ba Jamaica, batangije ibikorwa byo kubaka no gusana ibikorwaremezo byangijwe n’umuyaga wa Melisa ahitwa St James Parish.
Izi ngabo z’u Rwanda ziri gusana inzu z’abaturage zasambuwe n’uyu muyaga kandi zigakora ibikorwa ibikorwa by’ubutabazi ku maturage .
Ibi bikorwa bihuriweho n’ingabo zombi, bigamije gufasha Jamaica kongera kwiyubaka . Hazasanwa inzu zangiritse hagamijwe kongera gusubiza ikizere cy’ubuzima abatuye Jamaica.
Col Moses Kayigamba ukuriye tsinda ry’abasirikare bashinzwe ubwubatsi bo mu ngabo z’u Rwanda muri Jamaica, yavuze ko inshingano izi ngabo zifite zirenze gusa gusana ibikorwa remezo, kuko inagaragaza agaciro k’ubufatanye n’ubumwe n’abaturage ba Jamaica, no gutanga umusanzu mu kongera ubushobozi bwo guhangana n’ibiza mu gihe kirambye.
Yemeje ko imirimo yo gusana no kongera kubaka ibikorwa remezo iri gukorwa ku bufatanye n’inzego z’ibanze za Jamaica ndetse n’Ingabo z’iki gihugu, hagamijwe ko inkunga itangwa ihuzwa n’ibyihutirwa ndetse na gahunda y’igihugu cya Jamaica yo guhangana n’ingaruka zatewe n’ inkubi y’umuyaga wa Hurricane Melissa.
Kohereza Itsinda ry’abasirikare bafite ubuhanga mu by’ubwubatsi muri Jamaica bigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu gushyigikira ubumwe, ubufatanye n’ibikorwa by’ubutabazi ku rwego mpuzamahanga, mu guhangana n’ibiza n’ingaruka zabyo bikomeje guhungabanya ubuzima bw’abantu.
Ku wa 15 Mutarama nibwo Guverinoma ya Jamaica yakiriye itsinda ry’abasirikare bashinzwe ubwubatsi bo mu ngabo z’u Rwanda ryoherejweyo gufasha mu bikorwa byo gusana no gusubiza ku murongo ibikorwaremezo byangijwe n’uyu muyaga wa Melissa.
Aba basirikare boherejwe binyuze mu masezerano u Rwanda rufitanye na Jamaica. Babarizwa muri brigade ikora ibijyanye n’ubwubatsi mu Ngabo z’u Rwanda .
Mu kwakira 2025 ni bwo iyi nkubi y’umuyaga yibasiye ibice byinshi bya Jamaica, cyane cyane mu gice cya St Elizabeth na Black River.
Urwego rushinzwe iteganyagihe rwasobanuye ko yari ifite umuvuduko wa kilometero 298 ku isaha.
Abantu 45 bishwe n’iyi nkubi y’umuyaga, mu gihe abandi barenga 15 baburiwe irengero nk’uko byatangajwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi, OCHA.
Ibigo by’amashuri 450 n’inzu z’abaturage zirenga ibihumbi 120 byarangiritse. Mu baturage ibihumbi 626 bagizweho ingaruka n’iki kiza, 950 ntibafite aho kuba kuko inzu zabo zasenyutse burundu.








